Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ku Burundi iravuga ko iki gihugu gishobora kuzongera kwisanga mu bibazo bikomeye bya politiki mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu iravuga ko ishyaka riri ku butegetsi ririmo kugerageza gutoteza no gutera ubwoba abatavuga rumwe naryo kandi bishobora kuzatuma amatora ataba mu mucyo.
Ukuriye iyi komite ishinzwe iperereza ku Burundi aravuga ko urubuga rwa politiki mu gihugu rugenda rugabanuka byihuse.
Uyu munyamategeko ukomoka muri Senegal, Doudou Diene, avuga ko imbaraga guverinoma ishyira mu kumvisha indorerezi ko ibintu byasubiye mu buryo kuva ibibazo byo mu 2015 ntacyo zitanga.
Icyemezo cya perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza indi manda mu 2015 cyakurikiwe n’imyivumbagatanyo yatwaye ubuzima bw’abantu benshi abandi barahunga.
Diene wamurikiraga raporo ya komisiyo ayoboye ku kanama ‘Uburenganzira bwa Muntu ka Loni, yavuze ko ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakomeje. Yongeyeho ko kandi iri honyora ry’uburenganzira bwa muntu rishingiye kuri politiki kuko ryongeye kugaragara nyuma ya kamarampaka yo muri Gicurasi 2018 yahinduye itegeko nshinga kugirango Perezida Nkurunziza byibuze azongere guhatanira izindi manda ebyiri.
Diene akavuga ko abantu bakomeje kwibasirwa ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abayoboke b’ishyaka rishya rigamije kuzatsinda mu matora ishyaka riri ku butegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Uyu akavuga ko abayoboke b’iri shyaka rishya (CNL ya Agathon Rwasa) bakomeje guterwa ubwoba, bagatabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko, bagafungwa, bagakubitwa, ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Ishyaka ubwaryo kandi naryo ngo rihanganye n’imbogamizi nyinshi mu gukora ibikorwa byaryo nko gutegura inama cyangwa gufungura ibiro.
Diene agakomeza avuga ko komisiyo ye itizeye ko amatora yo mu 2020 azaba mu mucyo, aho avuga ko amatora abaye mu bwisanzure kandi mu mucyo adashoboka mu gihe ishyaka riri ku butegetsi ari ryo gusa rishobora gukora kandi amajwi y’abigenga akaburizwamo.
Iyi komisiyo ikaba isaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zikomeye zo kuvugurura urubuga rwa demokarasi kuko rukenewe kugirango amatora azabe mu mucyo.
Uhagarariye U Burundi mu Muryango w’Abibumbye, I Geneve, Renovat Tabu, we yamaganye iyi raporo, avuga ko itanga ishusho y’imperuka y’umugambi wo guhungabanya igihugu mu gihe amatora yenda kuba.
Uyu yavuze ko komisiyo nta bimenyetso yatanze ko amatora ashobora kuzabamo ihungabana rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, avuga ko byoroha kubeshya iyo ibyo uvuga bidashobora kugenzurwa, yita iyi raporo igikorwa cyo kuvangira igihugu.


