Kongere y'Amerika yemeje ibihano bishya ku Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi b’amashyaka yombi muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje itegeko rishyiraho ibihano bishya ku Burusiya ku birego by’uko bwaba bwarivanze mu matora ya perezida umwaka ushize.

Iri tegeko ndetse ryanagabanya cyane ububasha bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba yakuriraho u Burusiya ibihano nkuko bigaraga mu nkuru ya BBC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump yigeze kuvuga ko akeneye ubwisanzure mu buryo bw’imibanire y’ Amerika n’u Burusiya.

Ubutegetsi bwa Bwana Trump bwibasiwe n’ibirego by’uko u Burusiya bwagerageje kugena ibyavuye mu matora ya perezida yabaye muri Amerika umwaka ushize, nyamarau Burusiya buhakana ibyo birego.

Gusa amaperereza menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kureba niba hari umuntu n’umwe mu bari bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump wagambanye n’abategetsi b’u Burusiya.

Abanyamakuru baravuga ko iki cyemezo kigaragaza ko hari ubushake bukomeye muri kongere y’Amerika bwo gukomeza politiki yo kudashyikirana n’ u Burusiya, icyo Trump yaba abitekerezaho icyo ari cyo cyose.

Perezida Trump ashobora kuburizamo iri tegeko. Ariko abanyamakuru baravuga ko igihe yaba abikoze, byakongera urwicyekwe ko ashyigikiye cyane u Burusiya.

Ku rundi ruhande, naramuka ashyize umukono kuri iri tegeko, yaba ashyizeho itegeko ubutegetsi bwe burwanya.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *