“H akwiye kugira ubwira abo bashingamategeko batanu b’Abanyamerika ko Kongere ya Amerika nta bubasha ifite ku Rwanda, mureke inkiko z’u Rwanda zonyine ”, ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nyuma y’inkuru ya CNN ivuga ko abasenateri batanu bo muri Amerika basaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara biteshwa agaciro.
Iki kinyamakuru cyavuze ko itsinda ry’abasenateri bo mu Nteko ishinga Amategeko ya Amerika bahamagarira Guverinoma y’u Rwanda kureka ibirego bishinjwa Diane Rwigara, ushobora gukatirwa imyaka 22 y’igifungo mu gihe ibyaha aregwa byamuhama kuri uyu wa Kane, itariki 12 Ukuboza.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yahise agira icyo avuga kuri iyi nkuru maze agira ati: “ Hakwiye kugira umuntu ubwira abo bashingamategeko batanu b’Abanyamerika ko Kongere ya Amerika nta bubasha ifite ku Rwanda, mureke inkiko z’u Rwanda zonyine .”

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko uku kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda gukomeje no gusuzugura inzego z’u Rwanda bidashobora kwihanganirwa.
Kuri uyu wa Kane, itariki 06 Ukuboza nibwo biteganyijwe ko Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bongera kugera imbere y’urukiko bagasomerwa imyanzuro y’urubanza rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku wa 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko Rukuru rwemeje ko barekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.


