Kuri uyu wa Gatanu, Abanyamerika batandatu bajyanwe gufungirwa muri Koreya y’Epfo bazira gushaka kohereza amacupa ya pulasitike 1.600 yuzuye umuceri, inoti z’amadolari ya Amerika na Bibiliya muri Koreya ya Ruguru binyuze mu nyanja, nk’uko abapolisi baho babitangaje.
Iri tsinda ngo ryagerageje kujugunya amacupa mu nyanja bari ku kirwa cya Gwanghwa, bizeye ko bizagenda byerekeza ku nkombe za Koreya ya Ruguru bijyanwe n’umuraba, nk’uko umupolisi utifuje ko amazina ye atangazwa yabitangaje.
Aba bantu batandatu barimo gukurikiranwa kubera ko bashobora kuba bararenze ku itegeko ryerekeye gucunga umutekano n’ibiza nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Umupolisi wa kabiri yemeje ko bafunzwe ariko ntiyatanga andi makuru. Ntibiramenyekana niba hari umwe mu bafunzwe wigeze akora ibikorwa nk’ibyo mbere.
Gukoresha amacupa areremba cyangwa ibipurizo mu kohereza ibikoresho birwanya Koreya ya Ruguru, kuva ku mpapuro za poropaganda kugeza ku nyandiko z’idini, kuva kera byabaye intandaro yo guterana amagambo hagati ya Koreya zombi.
Mu kwihorera ku bintu nk’ibyo byoherejwe ku butaka bwa yo n’umuturanyi, Koreya ya Ruguru yohereje ibipurizo birimo imyanda irimo n’amazirantoki muri Koreya y’Epfo umwaka ushize, aho byibuze bibiri muri ibyo bipurizo byageze muri Perezidansi i Seoul.
Mu 2023, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo rwakuyeho itegeko ryo mu 2020 ryabuzaga kohereza impapuro n’ibindi bintu muri Koreya ya Ruguru, ruvuga ko ari uguhonyora gukabije uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.
Icyakora, ubuyobozi bushya bwa perezida Lee Jae-myung burateganya guhagarika ibikorwa nk’ibi hakoreshejwe ubundi buryo bw’itegeko ry’umutekano wa rubanda, ruvuga ko ari ngombwa kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi no kurinda abaturage batuye hafi y’umupaka.


