Koreya: Umuhanzi Jean Paul Samputu yataramiye imbaga anayisangiza ubunararibonye bwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jean Paul Samputu yasoje urugendo rwe muri Koreya y’ Amajyepfo nyuma yo gutaramira no gutanga ubutumwa ku biganiro bifite insanganyamatsiko zigira ziti ‘Jenoside ntikabeho ukundi !Intambara ntikabeho’, “Kuva mu kubabarira no kogera kurema ubumuntu”.

Usibye indirimbo zikangurira abantu gukundana no kubana amahoro, Samputu yatanze ibiganiro bikubiye mu nyandiko yise “I see myself in the person I cannot forgive.”

Uretse izi nyigisho zatanzwe ku ngingo zirimo ubwiyunge, kubabarira n’amahoro, hanabaye umwanya w’imurikagurisha, ingendoshuri ndetse n’ibitaramo.

Bimwe mu bihangano bya JP Samputu nibyo bituma atumirwa hirya hino

Uyu muhanzi kandi aherutse kwandikwaho igitabu « Rwanda’s Voice: An Ethnomusicological Biography of Jean-Paul Samputu ».

Ibyo byose nibyo byatumye abantu batandukanye bifuza kumva muzika ye ndetse n’ ibiganiro bikubiyemo ubuhamye bw’ ubuzima we nk’ umuntu wacitse ku icumu akabura imiryango ye ariko Imana ikamufasha kongera kurema ubuzima bushya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki gitabu cyanditswe n’ Umunyamerika Swanson Brent wo muri Kaminuza ya Miami cyatumye muzika y’u Rwanda irushaho kumenyekana Isi yose.

Jean Paul Samputu usigaye ukorera umuziki we ku Mugabane w’u Burayi ni umwe mu mpuguke 500 zatumiwe muri iki gikorwa cy’umuco cyamaze iminsi itatu kibera ahitwa Cheongju mu Ntara ya North Chungcheong guhera ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017.

Guhuriza hamwe ibitekerezo mu gusakaza umuco w’amahoro ku Isi niyo yari intego nyamukuru y’ iri serukiramuco mpuzamanga.

Iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye bw’Umuryango World Culture Open (WCO) ubitewemo inkunga na Minisiteri y’Umuco, Siporo n’Ubukerarugendo muri Korea. Kuva mu mwaka wa 1991, WCO yakoze ibikorwa bitandukanye hagamijwe gusakaza amahoro ku Isi.

Muri uyu mwaka hatumiwe abahanzi bo ku Migabane itandukanye baturuka mu bihugu 50. Nk’uko The Korea Times ibitangaza, ku Mugabane wa Afurika hatumiwe Samputu wo mu Rwanda; hari n’abandi bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yemen, u Buyapani, u Bufaransa n’ahandi.
Indirimbo Samputu yakoranye n’umuyapani Hiroki

YouTube player

AMAFOTO:

S1 1 S2 1 S3 1 S4 1

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *