25e8b172dc292e86c67bb22501a48467.jpg

Koreya ya Ruguru ifite aba ‘special forces’ benshi kurusha ibindi bihugu n’imyitozo ihambaye

Sangiza iyi nkuru

Koreya ya Ruguru ikunze gukangisha abo bahanganye kubasenya ikoresheje intwaro za kirimbuzi, kandi nubwo ubukungu bwifashe nabi mu bukungu n’imibereho myiza, iki gihugu cyaba gifite ubushobozi bwo gutangiza intambara ishobora guhitana ibihumbi magana, cyangwa za miliyoni.

Intwaro za kirimbuzi, misile zo mu bwoko bwa ballistique, ibihumbi by’ibibunda bya rutura, hamwe na miliyoni isaga y’abasirikare ni yo ntandaro yo gutera ubwoba kwa Koreya ya Ruguru. Ariko Kim Jong Un afite indi turufu ikomeye benshi batajya bamenya: Umutwe w’ingabo ushinzwe ibikorwa bidasanzwe (special-operations forces).

Nta byinshi bizwi kuri uyu mutwe, ariko ubuhamya buherutse gushyirwa ahagaragara n’umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutasi rwa Koreya ya Ruguru uherutse guhunga, Kim Kuk-song, butanga umucyo kuri aba bakomando mu bijyanye n’imyitozo n’imirwanire.

Usibye kuba Koreya ya Ruguru isanzwe ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ingabo zigera muri 1,300,000, inafite ingabo zidasanzwe (special Forces) zisaga 200,000 ziteguwe mu buryo busanzwe, nka brigade, batayo, ndetse n’imitwe mito.

Iyi mitwe mitoya cyangwa ‘units’ ibarirwamo abakomando hagati y’i 3000 na 5000 kandi ikorera munsi y’amashami atandukanye y’igisirikare cya Koreya ya Ruguru ndetse no mu nzego z’ubutasi za Pyongyang na Biro Nkuru ishinzwe iperereza.

Imitwe y’ingabo zidasanzwe za Koreya ya Ruguru kandi igabanyije mu byiciro hakurikijwe imyihariko.

Imitwe ishinzwe iperereza izobereye mu gukusanya amakuru no kuyageza ku cyicaro gikuru. Imitwe irwanira mu kirere ishobora gucengera inyuze mu kirere igafata kandi ikigarurira ibipimo nk’ibibuga by’indege cyangwa ibiraro. Harimo n’imitwe irwanira mu mazi ishobora gucengera iturutse mu mato agendera munsi y’amazi (Submarine) cyangwa mu mato asanzwe y’intambara ikagaba ibitero ahakikije inyanja. Hari n’imitwe y’abakomando ikora ibitero byo ku butaka bisanzwe.

25e8b172dc292e86c67bb22501a48467.jpg

Ingabo za Koreya ya Ruguru zishobora kugaragara ko zifite ibikoresho byiza mu gihe cy’akarasisi i Pyongyang, ariko izo ntwaro n’ibikoresho ntabwo byanze bikunze bihabwa izindi ngabo. Kubera inshingano zabo zidasanzwe, imitwe y’ingabo zidasanzwe ihabwa ibikoresho byiza n’imyitozo iri ku rwego rwo hejuru.

Muri raporo iheruka y’Ikigo cy’Ubutasi bwa Gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Defense Intelligence Agency) havugwa ko Ingabo Zidasanzwe za Koreya ya Ruguru zifite imyitozo iri hejuru n’ibikoresho byiza ugereranyije n’izindi ngabo, kandi ko zibashije gucengera muri Koreya y’Epfo zishobora kuhagaba ibitero simusiga.

Nubwo ngo ibyo bikoresho bidakanganye ugereranyije n’iby’indi mitwe y’ingabo zidasanzwe z’ibihugu nka Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakomando ba Koreya ya Ruguru bafite ubwitange budasanzwe kandi bateye ubwoba.

Nk’uko bitangazwa n’Igisirikare cya Amerika, ingengabitekerezo y’Igisirikare cya Koreya ya Ruguru n’amayeri yacyo ku bikorwa byo ku butaka byakomeje kuba nk’uko byari bimeze mu Ntambara ya Koreya yo mu myaka ya za 50. Ingabo zidasanzwe zifite uruhare runini mu mirwanire y’Igisirikare cya Koreya ya Ruguru (KPA), ziba zishaka gutera umwanzi icyarimwe ziturutse mu mpande zitandukanye.

Imirwanire y’ingabo zidasanzwe za Koreya ya Ruguru ishingiye ku gutungura n’umuvuduko mu kugaba ibitero. Intego zazo za mbere ni ugucengera muri Koreya y’Epfo no kugaba ibitero shuma bigamije kuvangira ibikorwa by’iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no kurinda Koreya ya Ruguru ibitero by’ingabo zidasanzwe za Koreya y’Epfo n’iza Amerika.

image_5a47c8c37a0da5_72243078.png.jpg

Mu gihe haramuka hadutse intambara yeruye, icyo Koreya ya Ruguru yakora ni uguhita yambuka agace ka Demilitarized Zone (Kari hagati ya Koreya zombi) igateza Koreya y’Epfo umuvu w’ingabo zayo zisaga miliyoni igakora nk’ibyo yigeze gukora mu Ntambara ya Koreya aho habuze gato ngo isunikire Ingabo za Koreya y’Epfo n’iza Loni mu nyanja.

Muri icyo gihe, Ibitwaro birasa bya bombe n’ibimodoka by’intambara byarasa ku ngabo za Koreya y’Epfo n’iza Amerika ziba muri iki gihugu, mu gihe ingabo zidasanzwe zayo zagaba ibitero shuma ahantu h’ingenzi nk’ibyicaro bikuru by’ingabo.

Uwahoze mu gisirikare kidasanzwe cya Koreya y’Epfo yabwiye Insider ati: “Baba ari umwanzi w’inkazi “haramutse habaye intambara.

Uyu akomeza agira ati ” Dufite intambwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’indege zacu na missile bishobora kubarasa bikabasubiza mu gihe cyahise, ariko baba barwanira imana yabo, Kuva bavuka bakujijwe muri uwo muco aho umuyobozi w’ikirenga ari imana yabo.”

Yongeyeho ko aba basirikare badasanzwe ba Koreya ya Ruguru kubera iryo cengezamatwara, n’imyitozo ihambaye bahawe yo gukora ibishoboka ngo barokoke mu bihe bikomeye nk’ibyo, bashobora kurwana kugeza ku musirikare wa nyuma.

Pyongyang kandi ngo ishobora no gukoresha ingabo zayo mu bikorwa byo kurangaza ingabo za Koreya y’Epfo n’iza Amerika bigatuma ingabo zidasanzwe za Koreya ya Ruguru zicengera neza mu majyepfo.

Mu 2010, Abanyakoreya y’Epfo 46 bishwe ubwo ubwato barimo bwarohamaga mu cyaketswe ko ari igitero cy’ubwato bugendera munsi y’amazi bwa Koreya ya Ruguru.

Amezi macye nyuma yaho, intwaro ziremereye za Koreya ya Ruguru zasutse ibisasu ku kirwa cya Koreya y’Epfo kiri hafi y’imbibi zo mu mazi z’ibihugu byombi abantu bane bahasiga ubuzima.

Mu kiganiro aherutse guha BBC, Kim Kuk-song, wahoze ari umuyobozi mu butasi bwa Koreya ya Ruguru wahungiye muri Koreya y’Epfo, yatangaje ukuntu Kim jong Un akoresha ingabo zidasanzwe mu kwikungahaza no kwihorera ku bantu afata nk’abanzi.

Mu gihe iki gihugu cyajya mu ntambara na Koreya y’Epfo, abakomando ba Koreya ya Ruguru bashobora kugerageza kugaba ibitero ku bayobozi ba Koreya y’Epfo no ku bigo bitangirwamo amabwiriza ya gisirikare kandi bashaka guca umutwe ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo mu masaha ya mbere y’intambara.

Ntabwo byaba ari ubwa mbere abakomando ba Koreya ya Ruguru baba bagerageje gukora ikintu nk’iki. Ku itariki ya 31 Mutarama 1969, abakomando bo mu mutwe udasanzwe wa Koreya ya Ruguru bacengeye muri Koreya y’Epfo bafite ubutumwa bwo kwica Perezida Park Chung-hee.

Iri tsinda ry’abakomando ryarihuse ndetse ribasha kugera ku rugo rwa Perezida Park muri Seoul, ariko ntiryabasha kwinjiramo kuko batari bazi ijambo ry’ibanga ribinjiza mu nyubako, bisanga barimo kurasana n’ingabo za Koreya y’Epfo zari zamaze guhabwa amakuru n’abaturage babonye abo bakomando berekeza ku rugo rw’umukuru w’igihugu.

Byarangiye umukomando umwe gusa ari we ubashije gutaha agera muri Koreya ya Ruguru, abandi barafatwa cyangwa baricwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *