Koreya ya Ruguru yakirije Blinken uri muri Koreya y’Epfo igerageza rya missile nshya

Sangiza iyi nkuru

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile ballistique biraswa mu ntera ngufi byerekeza mu mazi y’iburasirazuba mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yitegura gufungura inama kuri demokarasi mu bihugu bituranye na Koreya y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere, abayobozi bakuru b’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize bati: “Koreya ya Ruguru yarashe misile ya ballistique idasobanutse neza yerekeza ku Nyanja y’Iburasirazuba”.

Abashinzwe umutekano ku nkombe z’u Buyapani, bemeje aya makuru, bavuze ko ibisasu bigaragara ko bimaze kugwa.

Iraswa ry’ibi bisasu rije nyuma y’iminsi mike Amerika na Koreya y’Epfo bisoje iminsi 11 y’imyitozo ihuriweho yiswe Freedom Shield.

Koreya ya Ruguru imaze igihe yamagana imyitozo ihuriweho ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, ivuga ko ari imyiteguro yo kuyitera nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.

Pyongyang mu ntangiriro z’uku kwezi yihanangirije ko Seoul na Washington bazishyura “ikiguzi kinini” kubera iyi myitozo ya Freedom Shield y’uyu mwaka, yari irimo ingabo zikubye kabiri izari zirimo mu mwaka ushize.
Abasirikare b’Abanyamerika bagera ku 27.000 bari muri Koreya y’Epfo, aho imyitozo yabereye.

Igerageza rya misile rya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere niryo riheruka mu kugaragaza intwaro iki gihugu gikomeje gucura muri uyu mwaka, harimo na misile hypersonic (Igenda ku muvuduko ukubye inshuro hagati ya 5 na 25 uw’ijwi ) yageragejwe ku itariki ya 14 Mutarama.

Nyuma gato yo kurasa misile, Blinken na Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol berekeje kuri stage ubwo hafungurwaga Inama ya Demokarasi, uyu mwaka ikaba yakiriwe na Koreya y’Epfo.

Blinken na Yoon bombi bavuze uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gushimangira demokarasi, ariko no kuyitesha agaciro.

Ibi Blinken yabitangaje nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Amerika mu cyumweru gishize yemeje umushinga w’itegeko rishobora gutuma application imaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga ya TikTok, ifitwe n’umushoramari w’Umushinwa, ByteDance, ihagarikwa.

Inama ya demokarasi, umugambi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaganwe mu myaka yashize kubera urutonde rw’abayitumirwamo, aho bivugwa ko ibihugu birimo Thailande na Turkiya byahejwemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *