Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bisaga 100 mu rwego rwo gutanga gasopo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Koreya ya Ruguru yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura birenga 130 mu nyanja ku nkombe z’iburasirazuba n’iburengerazuba nyuma yo kubona imyitozo ya gisirikare hakurya y’umupaka mu majyepfo .

Bimwe mu bisasu byaguye hafi y’umupaka w’inyanja mu byo Seoul yavuze ko ari ukurenga ku masezerano hagati ya Koreya zombi yo mu 2018 agamije kugabanya amakimbirane.

Minisiteri y’ingabo mu itangazo ryayo yatangaje ko igisirikare cya Koreya y’Epfo cyohereje mu majyaruguru ubutumwa bwinshi bwo kuburira.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko umuvugizi w’ubuyoboz bukuru bw’ingabo za Koreya yatangaje ko ingabo za Koreya ya Ruguru zarashe nyuma yo kubona “ibisasu” byinshi byarashwe n’amajyepfo hafi y’umupaka uhuriweho.

Umuvugizi utavuzwe amazina yagize ati: “Umwanzi agomba guhita ahagarika ibikorwa bya gisirikare bitera amakimbirane mu turere twegereye umurongo w’imbere aho gucunga umutekano hakoreshejwe camera bishoboka.”

“Turaburira cyane umwanzi kudakurura amakimbirane adakenewe ku murongo w’imbere.”

Kuri uyu wa Mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byakoraga imyitozo ihuriweho hafi y’umupaka mu Ntara ya Cheorwon rwagati mu mwigimbakirwa. Imyitozo yabo izakomeza ku wa Kabiri.

Uyu mwaka, ibi bihugu byongereye ingufu mu myitozo ya gisirikare ihuriweho, bivuga ko ari ngombwa gukumira amajyaruguru afite intwaro za kirimbuzi, yasubukuye igeragezwa rya misile zo mu bwoko bwa ballistique zambukirany imigabane ku nshuro ya mbere kuva mu 2017, ikaba yitegura no kongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru yanenze imyitozo ihuriweho ivug ko ari ikimenyetso cya politiki mbi ya Washington na Seoul.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *