Igisirikare cya Koreya y’Epfo kivuga ko Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi mu mazi yo ku nkombe y’iburasirazuba .
Mu mezi ashize, iki gihugu cy’abakomunisiti gitunze intwaro za kirimbuzi cyagerageje misile inshuro nyinshi, bituma umwuka w’amakimbirane wiyongera mu karere.
Ibisasu byarashwe kuri iki Cyumweru byarasiwe hafi y’icyambu cya Sinpo. Ntabwo umubare cyangwa ubwoko bwa misile zarashwe bisobanutse neza.
Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo bivuga ko ku wa Gatatu mu igerageza rya Koreya ya Ruguru yarashe misile nshya yo mu bwoko bwa ‘strategic cruise missile’ yitwa Pulhwasal-3-31.
Abayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo (JCS), batangaje ko irasa rishya ryabaye ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo (23h00 GMT). Bongeyeho ko “igisirikare cyacu cyakomeje gukorana cyane n’Amerika kugira ngo gikurikirane ibimenyetso by’ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru “.


