Koreya ya Ruguru isa n’iyahishuye amakuru yayo y’ibanga arebana n’umushinga ukomeye wo kurasa ibisasu bibiri bya kirimbuzi.
Ni amafoto yagiye ahabona, bikekwa ko Koreya ya Ruguru itashakaga ko ajya hanze, agaragaza umugaba w’ikirenga w’ingabo, Kim Jong-un yasuye uruganda rukora intwaro arimo gusobanurirwa kuri uwo mushinga bateganya wo kurasa izo misile 2 zikomeye.
Ayo mafoto yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, nk’uko BBC ibitangaza, ngo agaragaraho Perezida yerekwa ibisasu bya misile zitwa Hwasong-13 n’izitwa Pukguksong-3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ayo mafoto kandi ngo yashyizwe hanze yari ayo gukoresha mu nkuru ijyanye n’urugendo rwa Bwana Kim, igihe yasuraga inyubako iri ku ishuri rya gisirikari.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko atari ubwa mbere Koreya ya Ruguru igaragaje “by’impanuka” amakuru ajyanye n’ibikorwa bikomeye bigaragara inyuma mu mafoto.
Iki gikorwa Koreya ya Ruguru yakoze, abasesenguzi bakibona nk’uburyo bwo kuratira abanzi bayo ingufu zayo za gisirikari.
Mu minsi ishize nibwo Koreya ya Ruguru yatangaje ko ibaye ihagaritse umushinga wa yo wo kurasa ibisasu, itangaza ko igiye kubanza kumva icyo Leta ya Washington iteganya, mu gihe nayo yari imaze gutangaza ko yemera inzira y’ibiganiro kugirango Koreya ya Ruguru ihagarike ibikorwa irimo yise by’iterabwoba.
Koreya ya Ruguru yatangaje kenshi ko idateze kuzahagarika imishinga yayo yo kugerageza ibisasu byayo bya kirimbuzi, ishimangira ko nta munsi n’umwe izagendera ku gasuzuguro ka Amerika isuzugura amahanga.

Igicucu cya Kim Jong-un kigaragara ku gishushanyo cya misile izwi nka Hwasong-13 mu gihe abandi bategetsi bakingirije igishushanyo cy’indi misile itererwa mu bwato bugendera mu nsi y’inyanja

Ifoto igaragaza ikibuga cy’indege za gisirikare cya Andersen ifite intego yo guha ubutumwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


