058a0000-0aff-0242-5e7a-08dadd0c7610_cx0_cy7_cw0_w1080_h608_s.jpg

Kosovo irashinja u Burusiya kwenyegeza umuriro hagati yayo na Serbia

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano wa Kosovo, Xhelal Svecla, yashinje Serbia, avuga ko iyobowe n’u Burusiya, gushaka guhungabanya igihugu cye ishyigikira umubare muto w’abaseribe mu majyaruguru ya Kosovo bafunze imihanda mu gihe cy’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo .

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Abaseribe bo mu mujyi wa Mitrovica utuwe n’amoko atandukanye mu majyaruguru ya Kosovo, bashinze bariyeri nshya, nyuma y’amasaha make Serbia ivuze ko yashyize igisirikare cyayo ku myiteguro y’urugamba rukomeye nyuma y’ibyumweru byinshi by’umuka mubi wiyongera hagati ya Belgrade na Pristina kubera imyigaragambyo.

Bariyeri nshya, zakozwe mu bikamyo bipakiye cyane, zashyizweho nijoro muri Mitrovica kandi zigaragaza ku nshuro ya mbere kuva ikibazo giheruka gitangiye ko Abaseribe bafunze imihanda muri umwe mu mijyi minini ya Kosovo. Kugeza ubu, bariyeri zashyizwe ku mihanda igana ku mupaka wa Kosovo na Serbia.

Hagati aho, Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, aravuga ko ingabo zayo zishinzwe kubungabunga amahoro ziteguye kubyinjiramo mu gihe amakimbirane hagati ya Kosovo na Serbia yakwiyongera mu gihe abaturanyi bombi bo muri Balkan bitegura ibiganiro biyobowe n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu gusubiza mu buryo umubano.

Kanda hasi usome inkuru bifitanye isano

Ahabanza

Amakamyo yaparitswe kugira ngo ahagarike umuhanda uhuza igice kinini cyiganjemo Abaseribe n’umujyi wiganjemo abo mu bwoko bwa Alubaniya nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

058a0000-0aff-0242-5e7a-08dadd0c7610_cx0_cy7_cw0_w1080_h608_s.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, Svecla yagize ati: “Ni ukuri Serbiya, ikoreshwa n’u Burusiya, ni yo yashyize igihugu mu myiteguro ya gisirikare kandi itegeka ko hashyirwaho bariyeri nshya, hitwajwe kurinda imitwe y’abagizi ba nabi b’iterabwoba.”

Serbia yahakanye ko irimo kugerageza guhungabanya umutekano w’umuturanyi wayo, Kosovo, ivuga ko ishaka gusa kurinda b nyamucye b’Abaseribe batuye mu kitwaa ubutaka bwa Kosovo kuri ubu ariko Serbia itigeze yemera nk’igihugu cyigenga.

Belgrade ikaba yasabye ingabo n’igipolisi kuryamira aamajanja byitegura isahaa iyo ari yo yose intambara, ivuga ko iryo tegeko ryari rikenewe kuko yizera ko Kosovo irimo kwitegura gutera Abaseribe no gukuraho bariyeri ku ngufu.

Kuva ku ya 10 Ukuboza, Abaseribe bo mu majyaruguru ya Kosovo bashyize bariyeri nyinshi muri Mitrovica no hafi yayo kandi rimwe na rimwe barasana n’abapolisi ba Kosovo nyuma yo gutabwa muri yombi k’uwahoze ari umupolisi wa Serbia ukora mu ngabo za Kosovo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *