Ku myaka 28 sindarongora; ninarongora, idini yanjye inyemerera kugeza ku bagore 4-Diamond

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umugore w’umuhanzi Diamond, Hassan Zari asibye amafoto yose ya Diamond ku rukuta rwe rwa Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagatangira kuvuga ko aba basitari baba bari mu nzira zo gucana umubano, umuhanzi Diamond yagarutse ku bakomeza kumuvuga ndetse anababwira ko kuba ashinjwa guca inyuma umugore we nta kosa ririmo.
Ni muri urwo rwego abinyujije ku rubuga rwa instgram, uyu muhanzi yavuze ko idini ya Isilam imwemerera gushaka abagore bagera kuri bane bityo abamumenyera bakaba batagomba gukomeza kumwinjirira mu buzima.
Uyu muhanzi mu magambo macye yanditse yagize ati “Mfite imyaka 28, Sindarongora kandi ninarongora nemerewe kugeza ku bagore bane.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi bimenyekanye ko yabyaranye n’umunyamideri Mobeto Hamissa ndetse bakanashyira ku mugaragaro amabanga yose kuva yamara kumutera inda, nyuma na bwo hakaboneka undi murundikazi na we uvuga ko yabyaranye impanga n’uyu muhanzi, ibintu bisa n’ibyananiye Zari babyaranye kabiri kubyakira.
Capture 7
Zari na we mu bihe byashize wagiye ugaragarana n’abagabo batandukanye ariko agatanga ubusobanuro bikarangira, yafashe umwanzuro wo gusiba amafoto yose ari kumwe na Diamond ndetse n’ayo yari yarashyize ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagatangira kuvuga ko baba bari mu nzira zo gutandukana.
Umuhanzi Diamond yavuze ko nta mugore afite kuko atararongora ndetse ko nanarongora yemerewe gutunga abagore bageze kuri 4.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *