Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko afite intego yo kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka utaha, bikaba bishoboka ko yaguma ku butegetsi muri iki gihugu kugera hafi mu gice cy’i kinyejana.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Gatandatu, Perezida Museveni yavuze ati “nagaragaje ko nshishikajwe no kwiyamamaza … nk’umukandida ku mwanya wa perezida,” w’ishyaka rye riri ku butegetsi (NRM).
Uyu mukambwe w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi muri Uganda kuva mu 1986 ubwo yafataga ubutegetsi nyuma yo kuyobora intambara y’inyeshyamba mu gihe cy’imyaka itanu.
Museveni yavuze ko ashaka kongera gutorwa kugira ngo igihugu kigere ku “bukungu bwa miliyari 500 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere.” Ni mu gihe Minisiteri y’imari ivuga ko muri iki gihe GDP ya Uganda ibarirwa muri miliyari 66 z’amadolari.


