Kuba Kabuga na bagenzi be batarafatwa ntibyaba biterwa n’ubushake bukeya bw’ibihugu bahungiyemo?

Sangiza iyi nkuru

Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’abagize uruhare muri jenoside zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (ICTR) rufite inshingano zo guhiga, guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho ibyaha bya jenoside. Mu bantu 90 bashakishwaga na ICTR, abagera ku munani ntibarafatwa. Batatu muri aba, biteganyijwe ko bazaburanishwa na MICT: Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana, mu gihe Umushinjacyaha wa ICTR yasabye ko abandi batanu:Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo, na Phénéas Munyarugarama dosiye zabo zakoherezwa mu Rwanda. Ese kuba aba bakomeje kubura nuko badahari? Cyangwa harimo n’ubushake bukeya bw’ibihugu bahungiyemo bidashaka kubafata?

Usibye inzego z’ibihugu, uru rwego rwasigariye ICTR rwitwa mu magambo ahinnye MICT, nta gipolisi cyangwa izindi mbaraga rufite byo guta muri yombi aba bashakishwa. Kugirango bafatwe bikaba bisaba ubufatanye bwa Guverinoma z’ibihugu bahungiyemo. Nk’uko biteganywa mu mahame agenga MICT, ibihugu bisabwa ubufatanye nta mananiza mu guta muri yombi aba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 batarafatwa ndetse no kwemera gufatanya na MICT.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibiro by’umushinjacyaha w’uru rwego bifite itsinda rishinzwe gukusanya amakuru ku hantu abakekwaho ibyaha baba baherereye n’ibyo barimo gukora no gufasha inzego z’umutekano z’ibihugu mu kubata muri yombi.

Kugeza ubu ariko nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uru rwego, ngo imikorere y’iri tsinda ibamo imbogamizi nyinshi zirimo kuba usibye ingamba abakekwaho ibyaha bakoresha ngo bacike ubutabera zirimo guhindura imyirondoro yabo , ahubwo bahora banimuka muri Afurika y’uburasirazuba, iyo hagati ndetse no mu majyepfo ndetse no mu bice bitoroha kugeramo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubufatanye bwa za leta bikekwa ko aba bashakishwa bahungiyemo rero ngo bukaba ari ingenzi kugirango aba bazabashe gutabwa muri yombi bashyikirizwe ubutabera.

Dore batatu mu bashakishwa bazaburanishwa na MICT n’ibyo bashinjwa

Kabuga Felicien

Kabuga Felicien ni umunyemari wavutse mu 1935, akaba yari perezida komite y’agateganyo y’ikigega cyari gishinzwe kurinda igihugu (Comité Provisoire of the Fonds de Défense Nationale). Ni umwe kandi mu bashinze Radio ya RTLM yagize uruhare mu gushishikariza abandi gukora jenoside.

Ibyaha ashinjwa: Kabuga ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanye mu gukora jenoside, gushishikariza abaturage gukora jenoside, kugerageza gukora jenoside, ubugambanyi mu gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nta muntu uzi aho aherereye kuva kuwa 26 Ugushyingo 1997.

Protais Mpiranya

Protais Mpiranya yavutse mu 1960, akaba yarahoze ari umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Ibyaha ashinjwa: Mpiranya ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanye mu gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubwicanyi, itsembatsemba, gufata ku ngufu, n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa), no kurenga ku ngingo ya 3 y’amasezerano ya Geneva.

Nta muntu uzi aho aherereye kuva kuwa 28 Mutarama 2000.

Augustin Bizimana

Augustin Bizimana yavutse kuwa 28 Kanama 1952, akaba yari minisitiri w’ingabo muri jenoside.

Ibyaha ashinjwa: Augustin Bizimana ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanye mu gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (Ubwicanyi, itsembatsemba, gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa), Kurenga ku ngingo ya 3 y’amasezerano ya Geneva.

Nta muntu uzi aho aherereye kuva kuwa 29 Kanama 1998.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *