Kuba Tshisekedi yaragereranyije Perezida Kagame na Hitler ni agasuzuguro n’agashinyaguro: Depite Habineza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bwo kugereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler.

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza ubwo Tshisekedi yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho yari yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yagereranyije Perezida Kagame na Hitler, anamukangisha kuzatuma ibye birangira nk’iby’uriya mugabo wahoze ategeka u Budage.

Ati: “Ngiye kugeza ijambo kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hanyuma mubwire ibi: Kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler binyuze mu ntego zo kwagurira [igihugu cye muri RDC], ndamusezeranya ko azarangira nka Adolf Hitler.”

Ni Tshisekedi wagaragaje ko ubwo yafataga ubutegetsi ngo yifuzaga kubana n’abaturanyi be mu mahoro, ariko “ikibazo ni uko abaturanyi bacu bafite amaso aruta ibifu byabo, kandi uko ni ko bimeze ku Rwanda.”

Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, yavuze ko yamagana imvugo z’agasuzuguro n’agashinyaguro sizebya Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ati: “Nk’ishyaka turamagana imvugo mbi zisebya Umukuru w’Igihugu kuko aba ahagarariye Abanyarwanda bose. Noneho biriya bintu bavuze byo gushaka kumwitiranya na Hitler ni ibintu by’agasuzuguro cyangwa by’agashinyaguro kuko twese tuzi ubugome Hitler yakoreye Abayahudi ndetse n’abandi bantu yishe nabi cyane harimo abantu bagufi cyane, yakoze ubugome bwinshi, gufata Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akamugereranya na Hitler ni ikintu twamagana twivuye inyuma, nta wagishyigikira.”

Dr Frank Habineza yunzemo ko Tshisekedi akwiye gukora politiki ye mu mahoro aho guteza umwuka mubi wateza ibindi bibazo mu bene gihugu.

Yunzemo ati: “Abanye-Congo ni bene wacu, ni inshuti zacu turacuruzanya ndetse hariya Rubavu mubona ukuntu bahora bagenderana. Ntabwo dushaka kugirana ibibazo na bo rwose. Niba hari n’ibibazo bihari bazabikemure baciye mu nzira y’amahoro, ni byo Green Party yemera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *