Kuba urubyiruko rutabasha kwihangira imirimo, ni uko rushaka guhera ku mishinga ihanitse-RDB

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB kiratangaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru zituma urubyiruko rutabasha kwihangira imirimo ngo rutere imbere ari ukuba rushaka guhera ku mishanga ihanitse aho guhera ku mishanga mito ikazagenda ikura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa n’umujyanama ku nganda nto n‘iziciriritse muri RDB Joy Rwamwenge, ngo usanga urubyiruko rufite gukora imishinga minini kandi nta gishoro rufite bityo bigatuma n’iyo rutangiye ihomba.
Agira ati”ikibazo gihari si amafaranga. Ariko ntago wakubaka inzu uhereye hejuru kuko igomba no kugira intangiriro. Urubyiruko rero rushaka gutera imbere vuba ugasanga rushaka guhanga imirimo rukora imishinga minini ngo kugura imodoka, izu zihenze n’ibindi kandi rwagahereye ku mitoya . ”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo atari amafaranga yo gushora mu mishanga ahubwo ko icya mbere ari ukugira igitekerezo cy’icyo wakora hanyuma ibindi bikabona gukurikiraho ndetse anasaba cyane abakiri bato gukora imishinga ibyara inyungu ariko iciriritse badahereye ku yihenze kuko ariyo ntandayo yo kugwa mu bihombo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho muri iki cyumweru dusoje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umuryango uhuza abize mu gihugu cya Suwede n’ababa mu Rwanda hagamijwe guteza imbere u Rwanda hagendewe ku bumenyi buvuye mu mahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *