skynews-revolutionary-guard_6522347

Kubera iki Irani iteye ubwoba ibihugu by’uburengerazuba bw’isi?

Sangiza iyi nkuru

Tumaze uminsi twumva ibitero bikomeye byakorewe kuri Irani bigizwemo uruhare n’Amerika ndetse na Israel. Impamvu y’ibi bitero benshi bagarutse kukuvuga ko byari bigamije gusenya porogaramu z’intwaro kirimbuzi Iran yari igeze kure.

Uyu munsi ndagaruka mu byukuri ku mpamvu muzi z’ibitero bya Isiraheri n’Amerika kuri Irani. Ese koko ibi bitero byari bigamije gusenya gahunda ya Irani ya kirimbuzi? Kubera iki Irani, ifatwa n’ibihugu by’uburengerazuba nk’umwana wanze kumvira abakuru? Ese kuki Irani iteye ubwoba Amerika?

Irani ni Leta ishingiye ku mahame y’idini akakaye ya Shiya amahame atuma iki gihugu kigira igisirikare kitisukirwa ku isi,ndetse n’igihugu cyahawe akato ariko giherereye mu gace gacyenerwa n’isi yose ku bunigo bwa Hormuz mu rwego rw’ubukungu ibyo twita mu ndimi z’amahanga (géostrategique).

Iran kandi, ntabwo yakanzwe n’ibihano by’ubukungu yafatiwe n’Amerika, ariko bitagize icyo bitanga ku buryo iki gihugu cyahagarika gahunda y’intwaro kirimbuzi.

Irani nicyo gihugu gitinyuka kurasa ku birindiro by’Amerika mu kigobe cya Peresi, ndetse ikanga kumvira amabwiriza ava i Washington. Ibi rero bikaba ihwa rihora rihanda ibihugu byitwa ko bigomba kwigisha amahame ya demokarasi ku isi.

Kubera amahame y’idini afasha cyane Iran kwereka ibihugu by’ibihangange ko itagomba kubipfukamira, ari nabyo biyiha imbaraga zo gukora intwaro za kirimbuzi ikintu ibihangange byanga urunuka.

Kubera iki Isiraheri igaba ibitero muri Irani?

Isiraheri isanzwe, ari igihugu kihagazeho mu burasirazuba bwo hagati, mu gisirikare, ubukungu, ndetse n’ubutasi. Kubona Irani ikizamukana kuriyo ni ikibazo gikomeye cyane, kuko Irani siyo yinyine icura intwaro kirimbuzi mu karere, kuko twibuke ko igihugu cya Pakistan nacyo cyemeje kumugaragaro ko gitunze intwaro kirimbuzi.

Irani ihangayikishije ibihugu by’ibihangange nk’Amerika, kubera ko iri mu muryango wa Bricks ndetse ikaba inshuti y’akadasohoka y’Uburusiya n’Ubushinwa, utibagiwe nuko aricyo gihigu cya kabiri ku isi mu gucukura no gutunganya Gaz.

Iran kandi n’igicumbi cya politike y’ubukungu y’Ubushinwa bise ( Route de la Soie). Iyi ni politike ifasha Ubushinwa kwihutisha ubucuruzi ku rwego rwo hejuru bwashoyemo amafaranga menshi. Irani kandi kuba ari igihugu gikungahaye kuri Peteroli na Gaz ku isi, kikaba kugurisha uyu mutungo mu mafaranga, atari Amadorali y’Amerika, nabyo n’ihwa rikomeza kuzonga ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi.

Ibi bigaragara nkaho Isiraheri , ari umukinnyi mwiza w’Amerika mu kugabanya imbaraga za Iran mu gukumira imishinga ikomeye y’ingufu za Peterori na Gaz mu karere Irani iherereyemo.

Iyi ntambara ni intambara yo guhanganira ukwiriye kuyobora akarere Irani iherereyemo. ( Géostrateglitique),ubukungu bushingiye ku bikomoka kuri Peterori na Gaz ndetse n’ishoramari mu karere gakungahaye kubikomoka kuri peteroli.

Irani akarere iherereyemo, k’inyanja ya Kasipiyene niy’Ubuhinde cyangwa abandi bita iy’Abarabu k’Ubunigo bwa Hormuz biyiha imbaraga zikomeye mu gutanga umurongo w’ubukungu bw’isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *