Mu kiganiro kuri Radio Flash FM kuri uyu wa gatanu, abatumirwa bagarutse ku magambo ya Ministiri Uwizeyimana Evode yavuze mu nteko asobanura uko abanyamakuru bazajya bahanwa mu itegeko riri gutegurwa. Ni nyuma y’iminsi mike hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Min Evode yise abanyamakuru”IMIHIRIMBIRI”.
… Ba Kantano na Ngeze bavugaga ko Abatutsi ari inzoka bagomba kwicwa, bakavuga aho Abatutsi bihishe ngo bahigwe bicwe, Ngeze n’amategeko 10 y’Abahutu, abo bose ngo bwari ubwisanzure …
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni ikiganiro cyatumiwemo Ibambe Jean Paul, umunyamategeko w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC), Muganwa Gonzague, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru(ARJ); ndetse na Dr Kayumba Christopher, impuguke, umushakashatsi akaba n’umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.
Amwe mu magambo agaruka mu kiganiro:
-Uburenganzira bwo kwisanzura bugira aho bugarukira(La liberté d’expression n’est pas absolu, il est limité), Min Evode
-Ngeze n’amategeko 10 y’Abahutu ngo nawe yarisanzuraga, Min Evode
-Ibitangazamakuru bikomeye ku isi ni inganda (industries de business)byibasira umuntu bigamije inyungu, Min Evode
-Kuvuga ko hari ibinyamakuru bisebanya bigamije inyungu, ni icyerekena ko Min Evode atazi iby’itangazamakuru. Igitangazamakuru giharanira isura nziza(réputation), Gonza
-Ibinyamakuru nka Le Figaro, Washington Post n’ibindi byakagombye gukurikirana Evode, Dr Kayumba.
-Gufunga uwasebanyije, ntibivanaho igisebo cyagiye ku wasebejwe, Ibambe
-Guhana no gufunga uwavugiye mu itangazamakuru, ni ugutinyisha abantu bakareka kongera kuvuga, Dr Kayumba
– Ingingo ya 254 ihindura abayobozi abategetsi, kandi bashyirwaho na rubanda, ari nayo ibahemba, Dr Kayumba
-Mu 2002, hari itegeko ryavugaga ko umunyamakuru wasebanyije agomba kwicwa, Perezida Kagame yanze kurisinya, Dr Kayumba
-Ese umunsi yaciwe amande ntayabone, bivuga ko waba usa n’uriwe n’imbwa ihita ijya mu gihuru, Min Evode
-Gufunga umuntu ngo kuko ari umukene(atabona ubwishyu)…., Ibambe
-Hari umuntu waca amande y’ibihumbi bitanu, bikamuha isomo kurusha umukire waca amande ya miliyoni ijana, Gonza
Dr Kayumba asanga Min Evode atagombye kugereranya abanyamakuru b’ubu n’aba mbere ya Jenoside, ngo kuko bari bafite ababashyigikiye, ngo naho aba none bafite umurongo uboneye bagenderaho.
Bimwe mu byahindutse mu itangazamakuru harimo : Kuba hari amategeko ngengamyitwarire, Inama nkuru y’itangazamakuru, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura. Ikindi ni uko buri mwaka abanyamakuru bitwaye neza bahabwa ibihembo, bityo umunyamakuru w’iki gihe aharanira icyatuma nawe yambikwa umudende.
Imbere y’abadepite bagize komisiyo ya Politiki, Min Uwizeyimana Evode yumvikanye asobanura impamvu amande adahagije kugira ngo umunyamakuru wasebanyije abe ahanwe.
Aha niho yatanze ingero z’ibinyamakuru by’uburengerazuba bw’isi, avuga ko bibanza kubara inyungu bifite ku nkuru, zirenga amande byacibwa byibasiye umuntu.
Ati, « Ziriya za Charly Hebdo, Washington Post, The Guardian, Le Figaro, Liberation, The Financial Times, ni industries de business. Ndlr: Iyi the Financial Times iherutse gusohokamo “Transcript: Rwanda president Paul Kagame”, inkuru ndende ku buzima bwite bwa Perezida Kagame nyuma y’amatora, tariki 27 Kanama 2017.
Barareba bati nitwandika kuri uyu, turinjiza miliyoni eshanu z’amadolari, baduce amande ya miliyoni ebyiri, tube twungutse eshatu”.
Anongeraho ko umunyamakuru uciwe amande gusa ntabashe kuyabona, uwo yasebeje yaba ameze nk’uwariwe n’imba itagira nyirayo ihita yinjira mu gihuru.
Zimwe mu ngingo ziri mu itegeko rishya:
Ingingo ya 169: Gusebanya
Umuntu wese, yitwaje ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo yemererwa na Leta, ku bw’inabi kandi mu ruhame witirira undi muntu igikorwa cyangwa imyitwarire bishobora kumutesha icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza, aba akoze icyaha cyo gusebanya..
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Igikorwa kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo nticyitwa gusebanya iyo ibyatangajwe ari ukuri kandi biri mu nyungu rusange.
Ingingo ya 254: Gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu
Umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Niba gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.
Ingingo ya 257 : Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika
Umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000).
Ingingo ya 285 : Gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera
Umuntu wese utuka cyangwa usagararira umugenzacyaha, umushinjacyaha, umucamanza, uwunganira abandi mu nkiko, intumwa ya Leta, umwanditsi w’inkiko, umuhesha w’inkiko, umwunzi cyangwa umukemurampaka mu kazi ke cyangwa se ku bw’akazi ke bigamije kumwandagaza cyangwa kumutesha icyubahiro ahabwa n’akazi ke, hakoreshejwe amagambo, amarenga, ibimenyetso, ibikangisho, inyandiko, ishusho iyo ari yo yose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000).
Iyo gutukana cyangwa gusagarira bikozwe mu gihe cy’iburanisha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko itarenze imyaka itatu (3).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


