Kugirango Kabila yongere kuba perezida byamusaba kongera kuvukana undi mwirondoro – Umudepite

Sangiza iyi nkuru

Imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu I Kinshasa, Umudepite akaba n’impuguke mu byerekeranye n’itegeko nshinga, André Mbata, yemeje ko mu 2023 uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi a Congo, Joseph Kabila Kabange, atazemererwa kongera guhatanira uyu mwanya kubera ko akumiriwe n’ingingo ya 220 iteganya ko ingingo zimwe zitagomba guhinduka, cyane cyane manda y’umukuru w’igihugu.

“Ibyo bivuze ko Joseph Kabila atemerewe muri iki gihe, keretse aramutse yongeye kuvukana undi mwirodoro,” ibi nibyo uyu yatangaje, bikaba bivuguruzanya na benshi mu bayoboke ba Joseph Kabila bakomeje gushyira ku karubanda impaka zivuga ko bishoboka ko Perezida w’icyubahiro wa Repubulika ashobora kuzahatana nk’umukandida muri 2023.

Depite Mbata usanzwe ari na visi perezida w’Inteko ishinga amategeko nk’uko tubikesha Mediacongo.net, yanasabye ishyaka rya Joseph Kabila ndetse n’ihuriro rya politiki ribarizwamo, kuba bashaka undi mukandida.

Mu nama y’ingamba mu mezi ashize, Joseph Kabila, wakomeje kwigaragaza mu ishyaka rye, PPRD, yahamagariye abamwegereye kwitegura gutegura kongere y’ishyaka ryabo muri uku kwezi kwa Kamena.

Abahagarariye ishyaka rye hirya n hino mu gihugu bo baremeza ko agomba kuzabahagararira mu matora yo mu 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *