Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongeye kwibutsa Abanyarwanda ko amategeko y’u Rwanda abuza umuntu gutanga amafaranga cyangwa ikindi gihembo agamije gukora imibonano mpuzabitsina n’undi muntu.
Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB, cyibanze ku gukumira ibikorwa bifitanye isano n’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.
Dr Murangira yasobanuye ko abantu benshi bibwira ko uwakira amafaranga ari we ukora icyaha gusa, nyamara amategeko anareba umuntu utanga ayo mafaranga agamije gukora imibonano mpuzabitsina. Yavuze ko “kujya kugura” na byo biri mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
Itegeko Nº51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rirebana no gukumira no guhana icuruzwa ry’abantu n’ishakira nyungu mu bandi, riteganya ibihano ku muntu wese ushishikariza, ushora cyangwa ushakira inyungu mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina bikorwa hagamijwe amafaranga.
Muri iryo tegeko harimo kandi ibikorwa nko gucumbikira abantu hagamijwe ibyo bikorwa, kubyamamaza, cyangwa gufasha ababikora, byose bifatwa nk’ibyaha.
Umuntu uzahamwa n’icyo cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yasabye abaturage kurushaho kumenya amategeko no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashyira mu byaha bifitanye isano no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.


