Umusesenguzi akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba anenga abadepite bo mu Rwanda bifashe bakazamura ikiganiro mpaka ku bapfubuzi nta n’imibare bafite bamurikira Abanyarwanda bityo ngo ibi bikaba byafatwa nk’ibihuha.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo yabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, yigaga ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda no kwihutisha iterambere rishingiye ku muryango utekanye.
Bamwe mu badepite barimo Nizeyimana Pie bazamuye icyo bita ikibazo cy’abagabo bicuruza bazwi nk’abapfubuzi bagaragajwe nk’ikibazo kibangamiye Umuryango Nyarwanda, Guverinoma isabwa kugifatira ingamba mu maguru mashya.
Yagize ati “Ikintu cy’ubupfubuzi gitangiye gufata intera ku buryo gisenya umuryango, aho usanga hari ingo zisenyuka zagiye muri icyo kintu. Abagore bashobora kujya muri ibyo byo kwipfubuza (abitabiriye baseka). Muraseka ariko ni ikibazo.”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dr Kayumba yavuze ko kujya impaka ku bapfubuzi utazi aho bari ndetse n’uburyo bamenyekana ari ukujya impaka ku bihuha.

Ati “ Kujya impaka ku bapfubuzi kw’Inteko Ishinga Amategeko ni ukuvuga ku bihuha. Baherereye he? Wabamenya ute? Ikibazo kiri hehe niba abapfubuzi baba bakuze baba bemeranyije na bagenzi babo bakuze? Hari ibindi bibazo by’ingutu biruta iki mwakavuzeho.”
Uwitwa Midugi M. Alexis, MD kuri twitter na we yunze mu rya Dr Kayumba maze akebura abadepite ku ngingo yo kwikosora bakazajya bavuga ku ngingo zifite ibimenyetso bifatika.
Ati “ Igihe kirageze ngo ibiganirwaho n’abadepite bijye biba bigendeye ku mibare. Ese ubu wamenya ute urugero iki kibazo kibangamiyeho umuryango mugari? Cyangwa ni ugukekeranya gusa.”

Ku ngingo yo kuba umuryango nyarwanda ugeramiwe n’ibibazo by’ingutu kurusha icy’abapfubuzi, uwitwa Dr. Nkurunziza Ryarasa kuri twitter yavuze ko hari ibindi bibazo byagashyizwe imbere.
Ati “ Badepite ni byiza kuvuga ku bapfubuzi n’abitukuza gusa hari ibindi bibazo bikomeye birimo ihohoterwa rikabije ry’abagore, inda ziterwa abangavu,ihungabana, imitangire ya serivisi, ibura ry’amazi n’ibindi bibangamiye abaturage.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yemeza ko kumenya abantu bakora ubupfubuzi bitoroshye kuko bakora nka za taxi zidateye amarangi, aho umuntu uyigendamo ari uwuzi nimero za nyirayo gusa.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Yongeyeho ko kuvuga ikibazo cy’ubupfubuzi bikwiye ko impande zose zirebwaho, kuko usanga bituruka ku mibanire cyane cyane iyo bibaye hagati y’abashakanye.
Yatanze urugero aho buri gihe umugabo aheranwa n’akazi, agataha asanga umugore yaryamye, bikabangamira inshingano zo kubaka urugo.
Ati “Iyo umugore amaze kukubura kandi warabaye umugabo wo mu mpapuro gusa ngo uranditsemo uri umugabo wa kanaka […]. Muraza gusanga bigaruka ku bavuye ku nshingano zabo, kuki cyera bitahozeho.”
Ingingo ya 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.
Ibi biravugwa mu gihe abadepite barangije manda yabo muri uyu mwaka bashinjwaga kutegera abaturage ngo bamenye ibibazo bafite bityo abe ari nabyo bishyirwa imbere. Ibi bitera urujijo niba izi ntumwa za rubanda zivuga ibyo rubanda rwazitumye cyangwa zivuga ibyo zumva bivugwa hanze aha.


