Ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere (Azam Rwanda Premier League) yakomezaga hakinwa umukino w’umunsi wa munani, ikipe ya APR FC yananiwe kwikura imbere ya Mukura VS binganya 1-1, ikomeza gutakaza amahirwe yo kuba yaza ku mwanya wa mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni umukino wakiniwe kuri sitade Amahoro i Remera, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017. wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi, byaje no gutuma ibitego byose ku mpande zombi byinjiramo hakiri kare.
Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Butera Andrew naho icya Mukura VS cyinjizwa na Mutebi Rashid, umukino urangira gutyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
APR FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 8 itsindiwe na Butera Andrew ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mutebi Rashid ku munota wa 34 ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC Rugwiro na Prince.
Mu yindi mikino yabaye Ikipe ya AS Kigali yatsinze Etincelles 2-1 biyiha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 16, mu gihe APR FC na Kiyovu ziyikurikiye na 15.
Dore 11 bari babanjemo ku mpande zombi
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuruhande rwa APR FC:
Kimenyi Yves , Maxime Sekamana , Omborenga Fitina , Rugwiro Herve , Ngabo Albert , Rukundo Denis , Muhadjiri Hakizimana , Buregeya Prince, Djihad Bizimana , Butera Andrew na Nshuti Innocent .
Kuruhande rwa APR FC
Mukura VS: Ndayegamiye Abou, OmarRwabugiri, Mutebi Rashid , Zagabe Jean Claude , Gael Duhayindavyi,Nshimiyimana David, Iragira Said, Cedric Samba, Hakizimana Kevin, Habihirwe Aristide na Rugirayabo Hassan .
Biteganyijwe ko Imikino izakinwa ku munsi wa 9 wa shampiyona ari 4 gusa:
- Marines FC vs Bugesera FC
- Musanze FC vs Miroplast
- Sunrise FC vs Kirehe FC
- Mukura VS vs Gicumbi FC
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com



