Kuri ubu twumva ko tuzatsinda nibura kuri 65%-Dr Habineza

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda n’umukandida wa ryo, Dr Habineza Frank baratangaza ko bafite icyizere gikomeye cyo gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda muri uyu mwaka ku kigero cya 65%.

Ari mu karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017, Dr Habineza yemeje ko afite icyizere cyo gutsinda aya matora akurikije ibyo bavanye aho bamaze guca hose mu turere dutandukanye turenze 20 biyamamaza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

20431424 1056076617856056 3860725966407439672 n
Umukandida Dr Frank asuhuza abantu ubwo yari ageze kuri Site

Dr Habineza ahereye ku buryo abaturage bagiye bakira imigabo n’imigambi ya bo yemeza ko bazatsinda aya matora.

Ati “Ni ukuvuga ngo aho tumaze guca hose twagiye tubona abanyarwanda bafite inyota ya Demokarasi, bafite iyo kumva ibyo dufite byo kubabwira. Bose kandi aho duca hose batwizeza ko bazadutora. Ahenshi aho tumaze guca hose baratwizeza ko bazadutora, ku buryo byatuzamuriye icyizere kinini cyane, kuri ubu twumva ko tuzatsinda nibura kuri 65%.”

20479624 1056076927856025 4756365657222100007 n
Abarwanashyaka n’abaturage bari kumva imigabo n’imigambi bya Dr Habineza

Mu byo bagaragaza ko bazakora baramutse batsinze amatora, ni ugufunga transit Centers, guca politiki yo guhinga igihingwa kimwe, guhuza ubutaka bw’abaturage, kugaruraho caguwa, gufasha abazunguzayi gutera imbere, kunoza mituweli, kuvanaho imisoro y’ubutaka, kunoza itangwa muri rusange, kugabanya umusoro ku nyongeragaciro(TVA) n’ibindi.

Iri shyaka kandi ngo rizanoza ibijyanye n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga no kuzamura imibereho y’abanyeshuri, abarimu, abasirikare, abapolisi n’abaganga.

Abaturage ngo bazahabwa amazi meza ku bwinshi n’amashanyarazi, ari nako hongerwa ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu.

20374624 1056077024522682 4446463078420958539 n
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Iri shyaka niryo ryashinzwe nyuma ugereranyije n’ayandi ari mu Rwanda, rihanganye mu matora n’Umuryango FPR Inkotanyi, ufite andi mashyaka 8 yawuyunzeho mu bikorwa byo gushyigikira umukandida w’uyu muryango, Paul Kagame usanzwe ari na Perezida w’u Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Rihanganye kandi na Mpayimana Philippe umukandida wigenga muri Batatu bahataniraga kugera mu cyiciro cyo kwemezwa nk’abakandida ndetse banigenga, ariko akabasha kuzuza ibisabwa bimuhesha n’ubwo burenganzira.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko bazatora kanaka, ariko hari ababihinira mu mvugo imwe ko gutora biri mu mutima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *