Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose, kwirinda guheranwa n’agahinda ku barokotse Jenoside no kwiyubakamo ikizere, ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi i Mayunzwe mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Mata 2016.
Avuga ku cyerekezo (Insanganyamatsiko) cyo kwibuka kuri iyi nshuro ya 22 kigira kiti “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside”, Minisitiri w’uburezi, Musafiri Malimba Papias wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nk’umwambi w’ikibiriti. Nubwo umwambi ari akantu gato urakongeza ugatwika ahantu hanini. Uru rwango rwa Jenoside rugirwa n’abantu bake, bakarubiba mu bantu benshi, rugakwira ahantu hanini, rukica benshi rukanangiza byinshi”.

Minisitiri Musafiri akaba yarasabye akomeje buri muntu wese guhagurukira kurwanya ingengabirekerezo ya Jenoside yivuye inyuma, no kuyirinda urubyiruko. Ati “Tugomba kurinda urubyiruko rwacu ko rwigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ruyikuye mu miryango yabo”.
Uyu muyobozi akaba yarasabye urubyiruko kugendera kure inyigisho mbi z’abantu bakuru, kwigisha no guhindura abagifite ibitekerezo bibi, kurwanya ikibi cyose no kubaka ahazaza heza. Ati “Urubyiruko rufite uruhare runini rwo kubirwanya, kubaka ejo heza hazira ipfunwe, hazira agahinda, hazira ikibi cyose”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, MBABAZI Franà§ois Xavier, na we yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye muri kano Karere muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, avuga ko iyo ngengabitekerezo iva ku babyeyi gito, ikaba igomba gucibwa hakoreshejwe uburyo bwose. Ati “Igomba gucika hifashishijwe inzira zose dufite: ishuri ari ryo nama, umugoroba w’ababyeyi, ubufatanye n’amadini n’abandi bafatanyabikorwa mu kwigisha abaturage, kuko ingengabitekerezo n’iyo yaba imwe cyangwa ebyiri zisenya, kandi ziva mu babyeyi batsimbarara aho guhinduka”.

Meya Mbabazi yijeje ko Akarere gafatanyije n’inzego zitandukanye kiteguye kugira uruhare rw’ibanze mu gutunganya urwibutso rw’i Mayunzwe kugira ngo “habungabungwe amateka y’ibyahabereye, ubuhamya bubikwe mu mwimerere wabwo” .
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abantu banyuranye barimo Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, na Charles Habonimana warokokeye kuri uyu musozi wa Nzaratsi, bashimye Ingabo zari iza RPF zitanze zigatabara abari bataricwa, zikunga abanyarwanda, zikagarurira ikizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urwibutso rw’i Mayunzwe rwubatswe ku musozi wa Nzaratsi mu mwaka wa 1995; kuri uyu musozi abahahungiye babanje guhangana n’interahamwe n’abari abajandarume n’ingabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside, mbere yo kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa. Aha hantu hakaba hariciwe abatutsi basaga 500.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


