Kutabikora si uko batabishatse: Lt Gen. Kabandana ku batekereza guhungabanya u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant General Kabandana Innocent yatangaje ko hari abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko kubishyira mu bikorwa bikabananira.

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi cyari cyerekeye ku munsi w’intwari, Lt Gen. Kabandana wari uhagarariye Minisiteri y’ingabo, yasabwe guhuza ubutwari no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Uyu musirikare yavuze ko kugira ngo igihugu kibeho kandi gitekanye, haba hakenewe ubutwari bw’abagituye. Yamenyesheje abitabiriye iki kiganiro ko kandi ingabo z’u Rwanda zifite intwari zizakomeza kukirinda umwanzi waba ufite umugambi wo kugihungabanya.

Lt Gen. Kabandana yashimangiye ko n’ubu hakiri umwanzi uba ashaka kugihungabanya. Ati: “Nta butwari, igihugu nticyabaho. Kubera ko haba hari impamvu nyinshi ibihugu bindi bishobora kwifuza ko igihugu kitabaho. Cyangwa abanzi b’igihugu bakwifuza ko kitabaho. Noneho nk’igihugu cyacu cyahuye n’ibibazo nk’ibyo navuze mbere, kiba kigifite abibaza y’uko byashoboka.”

Yakomeje ati: “Bisaba rero ubutwari bukomeye, kwitanga gukomeye kugira ngo igihugu kigarurirwe ishema, kigirirwe icyizere n’abagituye, ndetse n’abatekereza ko byashoboka kuba bagihungabanya baturutse hanze yacyo, babone ko bidashoboka.”

Lt Gen. Kabandana yavuze ko kuba abanzi b’igihugu batagihungabanya atari uko babishaka, ahubwo ngo ntibabishoboye. Ati: “Nk’uko nababwiraga, byarageragejwe, n’uyu munsi hari abyifuza. Hari abajya babihigira ariko ikibananiza ntabwo ari uko batabishatse, ni uko baba batabishoboye.”

Abona ubutwari bw’ingabo z’igihugu, abandi bashinzwe umutekano, n’Abanyarwanda muri rusange ari bwo butuma umwanzi abura aho amenera ngo ahungabanye u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *