Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnstone Busingye yasobanuye ko kuba ishami ry’ubugenzacyaha ryavanywe muri polisi rigahinduka urwego ruzagenzurwa na minisitiri y’ubutabera ntacyo byishe; ko ahubwo ari ukurushaho kubaka iterambere mu nzego za leta.
Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 10 Kanama 2016 yemeje ko ishami ryabarizwaga muri polisi y’igihugu rishinzwe ubugenzacyaha rizwi nka CID (Criminal Investigations Department) risimbuzwa urwego rwiswe RIB (Rwanda Investigation Bureau) mu rwego rwo kurwongerera ubushobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko impinduka zigaragara mu nzego zitagombye gutera kwibaza byinshi, kuko iterambere ry’igihugu rigomba kujyana no guhinduka mu miyoborere. Yagize ati, “iyo ugeze ahantu ishami rigomba guhinduka urwego rikaguma ari ishami nibyo biteza ikibazo”.
Ku ruhande rwa minisiteri y’umutekano mu gihugu ari nayo ifite polisi mu nshingano ivugako iri vugurura rizafasha byinshi mu mikorere ya leta by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera.

Sheikh Musa Fazil Harelimana uyobora minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu avuga ko ivugurura rizazana iterambere mu gufata ibyemezo ndetse no kurushaho kubaka ubushobozi. Nk’urugero n’aho umupolisi wakoze ikosa, yakurikiranwaga na polisi kandi ari iyo imushinzwe bikaba byashoboraga kubangamira inshingano z’ubutabera.

Yakomeje avuga n’ishuri rya Polisi riri i Musanze National Police College ryari risanzwe ari irya Polisi, naryo rizagenzurwa na Minisiteri y’ubutabera rigahinduka Rwanda Law Inforcement academy; kuko rizaba rifasha mu kongerera ubushobozi abakozi b’izo nzego zirimo Rwanda investigation Bureau kuko ari abagenzacyaha; ari n’abapolisi bose bashyira mu bikorwa amategeko.

Iki cyemezo kandi kizafasha mu buryo bw’imikorere no guca imbogamizi zaterwaga nuko abagenzacyaha bari abapolisi bakabifatanya n’akazi ko kurinda umutekano, no kuba imyaka umupolisi agira mu kiruhuko itandukanye n’iy’umukozi wa leta usanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com


