Nyuma y’aho abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bananiriwe kumvikana ku hantu umugogo we uzatabarizwa, urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa kuwa 03 Mutarama 2017.
[ad id=”44145″]
Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu muryango hagati y’abashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.
Nyuma yo kunanirwa kumvikana mu muryango, byabaye ngombwa ko abawugize bitabaza inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umwami yatangiye, kugira ngo zikemure izo mpaka. Impande zombi zitavuga rumwe kuri iki kibazo zitabaje ubutabera bwo muri leta ya Virginia kugira ngo ruzikiranure.
Itangazo ryavuye muri bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “ kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abitegany a.”
[ad id=”44145″]
Ni muri urwo rwego, urukiko rwo muri Fairfax County muri Leta ya Virginia kuri uyu wa Gatatu, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo. Ibyo bizakorwa imbere y’urukiko tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.
Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane, rikomeza ryizeza Abanyarwanda nta gushidikanya ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.
Mu kiganiro kihariye aherutse kugirana Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge, yemeje ko kujyana umugogo w’umwami mu Rwanda bitari muri gahunda. Abo muryango w’umwami bashyigikiye icyo cyifuzo cya bwana Benzinge barimo Gerald Rwigemera, umwami Kigeli yari abareye se wabo.
[ad id=”44145″]
Tubibutse ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze kuwa 16 Ukwakira 2016 ku myaka 80 y’amavuko, aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Oakton, muri Leta ya Virginia. Akaba yari amaze imyaka 24 muri iki gihugu yagezemo mu 1992.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


