Kuwa 10 Mata 1994 Abatutsi 14,500 bari bahungiye mu ngoro ya Muvoma muri Ngororero barishwe

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 10 Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo iragenda ifata intera ariko ibitero byo kwica inzirakarengane zaziraga uko zavutse byiyongeraga hirya no hino mu gihugu, aho kuri iyi tariki Abatutsi bakabakaba 15,000 bahungiye mu ngoro ya Muvoma muri Ngororero bishwe.

Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi tariki mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki ya 10 Mata 1994 Abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya gatorika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa I Karembure, muri Gahanga. Ibitero byabishe byabaga biyobowe na assistant Burugumestri wa Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, ndetse n’uwari Konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare hamwen’ abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.

Ku itariki ya 10 Mata 1994: Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no mui ISAR Karama.

Ku itariki ya 10 Mata 1994 Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu 2 gusa. Nanone kandi Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro barishwe.

ku itariki ya 10 Mata 1994 -Imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye. Abatutsi bagera ku 10,000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, muri komini Ngenda, muri Bugesera.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *