Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 11 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje ari nako ingabo za FPR zakazaga umurego zigerageza kurokora abahigwaga ari nako zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu, Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda (uri ku ifoto)nayo yazinze utwangushye yimurira ibirindiro I Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali turimo umusozi wa Rebero.

Bimwe mu bintu bitazibagirana byabaye ku itariki 11 Mata 1994

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR basize Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite, banabona ko Interahamwe zabagose. Hanishwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari ya Ndera, barishwe.

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste, ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi, bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu Kiliziya cyuzuyemo impunzi z’Abatutsi naho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya Kiliziya.

Ku itariki ya 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero. Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, nuko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abatutsi basaga 2000, bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza /Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Coloneli Leonidas Rusatira. Ingabo za RPF Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 –

Kuri iyi tariki kandi Burugumesitiri wa komini Kivumu, bwana Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo muakuru bizeza abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe aribwo babasha kurindirwa umutekano. –

Uyu munsi hanishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *