Mu gihe mu Rwanda bari mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi bishwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gitega nabo bifatanyije n’abanyarwa babuze ababo muri Genocide yakorewe abaturage .
Yaba ku munsi wo kuwa kane wo gutangiza icyunamo yaba no kuri uyu wa kane mu tugari twose tugize umurenge wa Gitega abatuye utwo tugari bari baje ku bwinshi kwifatanya n’abanyarwanda babuze ababo muri Genocide yakorewe abatutsi.
Muri gahunda y’ibiganiro biri gutangwa ejo kuwa kane ari nawo munsi wa mbere wo gutangira icyunamo, hatanzwe ikiganiro cy’akamaro ko kwibuka naho kuri uyu wa gatanu hakomeza kunononsorwa ikiganiro cyatanzwe kuwa kane kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa neza Jenoside kugira ngo bayikumire burundu.

Muri ibi bikorwa byo kwibuka abaturage batuye mu tugari tugize umurenge wa Gitega bagiye batanga amafaranga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye kurusha abandi.
Biteganyijwe ibiganiro byo kwibuka bizakomeza ku cyumweru kubera ko kuwa gatandatu tariki ya 9 Mata 2016 abaturage bazajya mu rugendo rwo kwibuka no gutangiza ijoro ryo kwibuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


