Kwibuka 23: Ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje kugaragara muri iki cyumweru kirangiye

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru kirangiye cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaye abakirangwa n’ingengabitekerezo yayo, abagirira nabi abayirokotse ndetse n’abagitekereza ko habaye jenoside ebyiri.

Mu Karere ka Rusizi, Uwizeyimana Bernadette warokotse jenoside mu Murenge wa Bugarama yatewe icyuma n’umuntu utaramenyekana kandi wari wambaye gisirikare. Iri hohoterwa ngo ahora arigirirwa kuva mu 2012, cyane mu gihe cyo kwibuka.

Urugomo rwagiriwe Uwizeyimana, ni nk’urwagiriwe Mukurira wo mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu nawe yatemewe inka, iravurwa ariko biranga irapfa, nubwo yaje gushumbushwa izindi.

Muri aka Karere ka Kicukiro kandi, ku munsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, uwarokotse yiciwe mu rugo iwe ku manywa y’ihangu, bamaze kuzahaza umuzamu we. Iribagiza Christine wo mu Murenge wa Niboye(werekeza kuri Duhamic-Adri hafi y’ahakorera NPD-Cotraco), ariko ngo yari ari kubaka inzu y’igorofa i Gikondo.

Yishwe anigishijwe umugozi, nyuma y’uko umuzamu we ateraguwe ibyuma kugeza anegekaye nk’uwashizemo umwuka. Uyu Iribagiza yibanaga mu nzu, kuko umwana rukumbi afite ngo yaba yari amaze iminsi agiye mu mahanga.

Mu Karere ka Ngoma, umukecuru w’imyaka 60 ngo wahoze mu ngabo zatsinzwe afungiye kubwira abana b’uwarokotse ko bameze nk’uruyongoyongo. Uyu Uwera Donatile, utuye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo, ngo azirana n’uwarokotse Murekatete Beatrice, nyina w’abana yita ko bameze nk’uruyongoyongo.

Ubuyobozi bwegereye uyu mukecuru Uwera, buhishurirwa ibirenze ibyo bwakekaga, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert yamwegereye. Basanze ngo uyu mukecuru atajya yitabira ibiganiro byo kwibuka, ngo kuko nta muntu we uri mu bibukwa.

Ikindi ngo hari undi warokotse witwa Denyse, uyu mukecuru avuga ko adashobora kwinjira ahantu ari. “niyo yamutanze mu isoko ntaba akiriremye, yamusanga mu rusengero ntarwinjiremo”. Uyu mukecuru afatwa nk’indashima, ngo kuko n’inzu atuyemo ari iyo yubakiwe na Leta.

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, hari umugabo usabira Abahutu gushyingurwa mu cyubahiro. Ati “Hari bamwe mu Bahutu badashyinguye mu rwibutso kandi nabo barapfuye mu gihe cya Jenoside, nabo bagombye gushyirwa mu rwibutso.”

Uyu kandi asa n’uwa Karongi mu Murenge wa Twumba uvuga ko mbere y’uko ajya mu biganiro babanza bagategura icyunamo cya se, wahungiye muri Congo (DRC), utaratahuka. Undi nawe muri Bwishyura avugira mu kabari ngo “Ko bibuka Abatutsi, Abahutu bazibukwa ryari!”Kigalitoday

Uwo muri Rusizi mu Murenge wa Gashonga, nawe ngo “Mu Rwanda hapfuye abantu benshi ariko na Tingitingi hapfuye benshi kuki bo batabibuka?”Kigalitoday

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, ubwo bari mu biganiro ku masaha y’umugoroba, uwitwa Bosenibamwe Edouard, yasabye uruhushya rwo kujya kuryama avuga ko arwaye, maze ajya gutwikira umukecuru Mpfabakuze Rosalie w’imyaka 70 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Burima, Akagari ka Rubona.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elizaphan ,avuga ko Bosenibamwe yafashwe n’abaturage nyuma yo gushaka gutwikira uriya mukecuru, agatabaza bagasanga inzu yari yasutsweho mazutu, ubwiherero byegeranye bwafashwe n’inkongi. Uyu mugabo yaraketswe arafatwa, basanga ibyo yambaye biranuka mazutu.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe mu ruhame, mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho n’ubundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu; igamije kwimakaza ikorwa rya Jenoside cyangwa gushyigikira Jenoside.

Ibi bigaragara mu ngingo ya 3 y’Itegeko n° 84/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, bihanishwa ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *