Ikipe ya Arsenal FC ku wa Gatanu yifashishije n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yasohoye videwo y’amasegonda 51 igaragaramo abakinnyi nka Emile Smith Rowe, Jorginho na Fà ¡bio Vieira. Aba bakinnyi mu butumwa bwabo bifatanyije n’Abanyarwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu myaka 29 ishize.
Smith Rowe yumvikana agira ati: “‘Kwibuka’ bisobanura to Remember [mu Cyongereza]”, mbere y’uko Vieira yungamo ko “buri mwaka, twifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Jorginho na Rowe Smith bongeyeho ko “turaha icyubahiro ubuzima bw’abarenga miliyoni bwatakaye, ndetse tugaha icyubahiro imbaraga ndetse n’umurava w’abarokotse.”
Abakinnyi ba Arsenal kandi bashimye u Rwanda ku bwo kongera kwiyubaka mu myaka 29 ishize.
Bati: “Imyaka 29 ishize, u Rwanda ni ikibatsi cyo kwiyubaka, impinduka ndetse n’igihamya cyo gukomeza kubaho k’umwuka w’ubumuntu.”
Arsenal yasabye abafana bayo bose guhagurukira urwango urwo ari rwo rwose ndetse n’ivangura.
Iyi kipe y’i Londres isanzwe iri umudatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
Impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye muri 2018.


