Kwibuka abazize jenoside ni ukugirana urunana n’ubumwe n’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Senateri Prof Laurent NKUSI ubwo I Tumba ku rwibutso rwa Cyarwa hibukwaga ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Ni igikorwa cyabaye kuwa kane tariki ya 21 Mata 2016, ku rwibutso rwa Cyarwa.
Bimwe mu bibazo byakorewe ubuvugizi n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba ko byakorwa, ni ugushakira amacumbi abarokotse jenoside batarabona aho baba, ndetse ko hari n’amazu y’abarokotse jenoside atangiye gusaza ku buryo bisaba kuyasana. Ku kigendanye no kurangiza imanza za gacaca, hagaragajwe ko mu murenge wa Tumba hasigaye kurangizwa imanza ebyiri gusa.

Uhagarariye ibuka mu murenge wa Tumba Siboyintore avuga ko kwibuka kwiza ari ugufata umwanya wo kujya ku rwibutso abatu bakazirikana ku bazize jenoside.Nyuma y’uko hari abantu bamwe na bamwe bake bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya jenoside, yasabye ko amategeko yarushaho kubhirizwa abagaragaweho n’iyo ngengabitekerezo bagakurikiranwa n’amategeko, ngo kuko ingengabitekerezo ya jenoside isubiza inyuma abarokotse jenoside.
Ikindi kibazo cyagaragajwe abarokotse Jenoside basabira ubuvugizi, ni ikibazo cy’amarangizarubanza adafite kashe mpuruza. Siboyintore asobanura ko amarangizarubanza ya bamwe mu barokotse Jenoside kugeza ubu adafite kashe mpuruza kuko itegeko rishyiraho igihe ntarengwa ryashyizweho rivuga ko igihe ntarengwa cyo guteza iyo kashe byarangiye mu mwaka ushize wa 2015, mu gihe hari bamwe batabimenye, none ubu bakaba bagongwa n’iryo tegeko, ku buryo kwishyurwa bidakunda. Umuyobozi wa IBUKA yavuze ko kandi urwibutso rwa Cyarwa rukeneye inzu yo kubikamo ibimenyetso bya jenoside.ikindi cyasabwe ni uko muri uru rwibutso hagezwamo amazi n’umuriro, ndetse hakanubakwa ubwiherero hafi y’urwibutso bwo gufasha abantu mu gihe cyo kwibuka.
Umuyyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye abaje kwibuka ko umwanya wo kwibuka Jenoside ari umwanya kandi wo gutekereza ku ngaruka z’ikibi, no ku ngaruka z’imiyoborere mibi yaranze igihugu. Umwanya wo kwibuka ni n’umwanya kandi wo kugaya abantu bose bishoye muri Jenoside, hakanagawa buri wese utaragize icyo akora ngo arokore abahigwagauyu muyobozi ashimira kandi ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse jenoside, bamwe muri bo bakanahasiga ubuzima bwabo barengera abicwaga.
Uyu muyobozi asaba abantu kongera kureba inyuma , bakareba amateka yaranze u Rwanda kandi bagahaguruka bakubaka igihugu. Uyu muyobozi asaba buri wese kwamagana no kurwanya buri umwe wese wagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside. Uyu muyobozi avuga ko imbuto z’imiyoborere myiza zikwiye kwigisha buri wese ko kurwanya ufite ingengabitekerezo ari inshingano za buri wese, n’uyifite akigishwa kuva ibuzimu akajya ibuzima. Umuyobozi w’Akarere anasaba kandi ko ahajugunywe imibiri y’abantu muri jenoside bahagaragaza bagashyingurwa mu cyubahiro. Ku bibazo byagaragajwe byo gukemura ku rwibutso ndetse n’ibibazo by’abacitse ku icumu, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ibyo Akarere kazashobora kazabikemura, ibindi bigashyikirizwa inzego zitandukanye bireba ibyo bibazo kandi ko bizakemuka.
Senateri Prof Laurent Nkusi mu ijambo rye yagaragaje amateka mabi y’urwango rwigishijwe abanyarwanda rwanagejeje kuri jenoside, senateri yashimye buri wese ufata umwanya akibuka aya mateka. Senateri yasabye kandi ko ubuhamya kuri jenoside butajya butangwa n’abarokotse jenoside gusa, ko ahubwo abagize uruhare muri jenoside nab o bajya batanga ubuhamya ku ruhare rwabo muri jenoside.
Senateri asobanura ko kwibuka ari no kugirana urunana n’abashwe muri jenoside, bakagirana ubumwe n’abasigaye. Ahamya ko binyuze mu kwibuka, abazize jenoside batazazima. Akangurira abarokotse jenoside guharanira kubaho no kubaho neza,kandi bagashima akazi keza kakozwe n’ingabo za RPF Inkotanyi. Uyu musenateri kandi anasaba abantu gushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwita ku barokotse jenoside, kandi bugakomeza kubahumuriza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


