Kwibuka bijyana n'ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame avuga ko kwibuka bijyana n’ukuri ndetse no kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda ndetse ko n’abatibuka baba birengagiza uko kuri kw’ibyabaye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, arabasaba kwibuka biyubaka ndetse ibyo bikajyana n’ukuri.
Agira ati “ Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugirango dutere imbere, mu kwibuka ni ukwibuka uko kuri ndetse n’abatibuka baba birengagiza uko kuri, ukuri ko ntabwo gusibangana, n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘ukuri guca mu ziko ariko ntigushye, ukuri rero guhoraho, ukuri kandi kujyana no kwibuka nabyo,… kwibuka byo ntibizahagarara, kwibuka rero kujyana n’ukuri bikajyana no kubaka, kubaka igihugu cyacu dushingiye ku bituruka kuri twebwe”.
Perezida Kagame akomeza avuga ko kwibuka bitazahagarara kandi ko iyo hibukwa aba ari uguhangana n’amateka y’Abanyarwanda, by’umwihariko hakaba hari ibigomba gukorwa ngo ayo mateka ntazasubire ukundi.
Ati “Iyi nshuro ni iya 24 twibuka ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi,… Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka bubaka igihugu cyabo nyuma y’aya mateka mabi baciyemo ya jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni.
Ati “Amateka atwibutsa ko, na nyuma y’ayo ab’ahandi bagutiza umurindi mu kuyagoreka. Icyo twakora ni ugukomeza kwiyubakana imbaraga mu nzego zose: ubukungu, umutekano, no gushyira hamwe kandi twubaka umuryango nyarwanda. Ntabwo tugomba guheranwa n’amateka mabi”.
Uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 25 ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse banacana urumuri rw’icyizere.

C1
Perezida Kagame acana urumuri rw’icyizere

C2
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 25

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *