Buri mwaka tariki ya 9 Ukuboza , isi yose yibuka amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, yasinywe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye tariki 9 Ukuboza 1948. Muri uyu mwaka Kaminuza n’amashuri makuru zakoze ibiganiro bijyanye n’umunsi wo kwibuka aya masezerano mpuzamahanga.
Kuva mu mwaka wa 2012, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), isaba za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, gufata akanya bakaganira ku cyaha cya jenoside. Muri uyu mwaka, ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi, CNLG yatumiye Kaminuza n’amashuri makuru ibasaba gukora ibiganiro byibanda ku ikumira rya jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2016, ibyo biganiro byabereye muri Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye hirya no hino mu gihugu. Ibiganiro byatanzwe n’abarimu n’abashakashatsi, ndetse ahandi hagiye abadepite n’abasenateri bibumbiye mw’itsinda rirwanya jenoside.
Bimwe mu byibanzweho muri ibyo biganiro harimo kurebera hamwe uko ingengabitekerezo ya jenoside iteye mu Rwanda muri iyi minsi, Amagambo akoreshwa n’abanyamahanga bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; Impamvu zituma abantu bamwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ingamba zigomba gufatwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Nyuma y’ibiganiro, abagize umuryango wa za kamanuza n’amashuri makuru, biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no kwigisha amateka nyayo abakuru n’abato kugira ngo jenoside ikumirwe kandi ntizongere ukundi; Baniyemeza kandi gukunda igihugu no kurinda ibyagezweho kugira ngo bubake ejo hazaza heza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ibi biganiro, za kaminuza n’amashuri makuru zigeza raporo kuri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside igaragaza uko igikorwa cyagenze n’ingamba zafashwe kugira ngo hakomeze kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Ingingo ya mbere y’aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 9 Ukuboza 1948 akaza gutangira gukurikizwa mu kuwa 12 Mutarama 1952; ivuga ko impande zose zashyize umukono kuri aya masezerano zemeranyije ko icyaha cya jenoside cyaba igikozwe mu gihe cy’amahoro cyangwa cy’intambara; ko ari icyaha cyo ku rwego mpuzamahanga kigomba kurwanywa no guhanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


