20240529_160547.jpg

Kwibuka30: Urugaga rw’abikorera rwongeye kwatsa igicaniro kwa Manzi Ignace

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba rwongeye kwatsa igicaniro kwa Manzi Ignace wari umaze imyaka 3o, inka ze zisahuwe n’interahamwe ntizimusigire niyo kuzabara inkuru.

Manzi Ignace ni umwe mubongengeye kwakirizwa igicaniro, kuwa gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024 ubwo abagize Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba bibukaga Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wajyanye no kunamira imibiri isaga ibihumbi 10 iruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamagumba.

Abikorera bo muri iyi ntara, mu karere ka Rutsiro bacanye igicaniro mu miryango umunani y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batibagiwe n’abamugariye ku Rugamba rwo kubohora Igihugu.

Manzi na bagenzi be bacaniwe igicaniro, abaganiriye na Bwiza.com bavuze ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza, u Rwanda rwayobowemo nyuma y’igihe cy’icuraburindi n’amacakubiri yaganishije igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Manzi Ignace, Utuye mu murenge wa Mukura, akagari ka Karambo avuga ko inka zari zaramushizeho nyuma y’uko Interahamwe zizisahuye.

Ati “Nari mfite inka zigeze muri 5 zisahurwa n’interahamwe nsigara nta niyo kuzaba inkuru, urumva igicaniro cyari cyarazimye none bongeye kugicana. Ibi byose bihamya imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”

Akomeza avuga yishimye cyane, kuko abana be bagiye kongera kunywa amata, akaba asanzwe ari umuhinzi agiye no kujya abona ifumbire atayiguze nk’uko byagendaga muri iyi myaka 30 ishize.

Mukarutezi Scholastique avuga ko atuye mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Ruhingo ho mu murenge wa Gihango yari yarihebye ko atazongera kunywa ariko amahirwe akaba amusekeye.

Ati “Nari narihebye ko ntazongera kunywa amata ariko ndishimye ko bampaye inka, ubu ngiye kujya nywa amata nongere nshishe njye n’umwana rukumbi nasigaranye.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko nk’abikorera batibuka gusa, ahubwo banaremera abarokotse Jenoside n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batishoboye kugira ngo abagiye babasubize agaciro bambuwe.

Ati “Kuremera abarokotse jenoside n’abamugariye ku rugamba batishoboye, ni ugusubiza agaciro abishwe, kuko ntidutewe ubwoba ko bazibagirana, nk’abikorera ibi biduha umukoro wo gukora ahacu, tugakora ni ahabo, tukarwanya icyitwa amacakubiri aho ava akagera, kuko Umucuruzi akwiriye kurangwa ni ubumuntu, azirikana ko buri umwe yakamubereye umukiliya. Nk’abikorera turagaya abikorera bagenzi bacu bijanditse mu bikorwa byo kwica inshuti basangiraga kandi baturanye.”

Akomeza avuga ko Igihugu cyatakaje amaboko bigizwemo uruhare na ba bamwe mu bikorera, Jenoside yakoranwe ubukana n’ubugome, hasigara imfubyi n’abapfakazi.

Akomeza ashimira buryo ki abanyarwanda biteje imbere babikesha imiyoborere myiza, itarangwamo ivangura, ahamya ko inkotanyi zatanze ubuzima ngo zihagarike Jenoside, zirokore abatutsi bicwaga, akaba asanga byose babikesha umutekano kuko udahari abikorera batabaho.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu bikorwa bibi byaranze Amateka y’abanyarwanda.

Ati “Bitera agahinda kubona abantu babanye mu myaka irenga 100 bafatanya kubaka Igihugu, kucyagura bamwe bahindukira bakica bagenzi babo. Ibi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bikorwa bibi byaranze amateka y’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko utakeka ko abayikoze ni abayikorewe mbere bari abavandimwe.

Turibuka abikorera bazije Jenoside, gusa turagaya abikorera bayijanditsemo ndetse bakayitiza umurindi ni ubushobozi, aho bifashishaga ibyo bafite, batunze ndetse haba mu kwica no gutera inkunga, gushishikariza abandi kubera ko ibitekerezo byabo byari ku isonga.

Ati “Ni mureke uyu munsi ube uwo gusaba abikorera kumenya agaciro bafitiye Igihugu, nk’abavuga rikumvikana, bamenye ko ibyo bakora bigira agaciro kubera bibona abaguzi.”

Yasoje ashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwongeye kubanisha abanyarwanda, bububakamo ubumwe buharanira ko ibyabaye bitazongera.

Abikorera bo mu ntara y’Iburengerazuba biteganyijwe ko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30, bazaremera boroza Inka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo Kubohora Igihugu 60.
20240529_160547.jpg
20240529_160600.jpg
20240529_160551.jpg
20240529_160557.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *