Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda ryatangaje ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakigaragara ibikorwa by’ ubwicanye bikomeje kwibasira abanyekongo b’abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro, Depite MUKABUNANI Christine, mu muhango wo kwibuka abanyapolitike bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero kuri iki Cyumweru tariki 13/04/2025 ari nabwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo cyatangiye tariki ya 7 Mata 2025.

Umuvugizi w’Iri huriro, Depite MUKABUNANI Christine yavuze ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bishyigikirwa kandi bigaterwa ingunga n’Ubutegetsi bwa Kongo n’Ibihugu bimwe na bimwe bibashigikiye kandi ko bikwiye kwamaganwa na buri wese kuko bigize icyaha cya Jenoside.

Yagize ati “Imitwe ya politike yemewe mu Rwanda twongeye kwamagana ku mugaragaro ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanye bikorerwa abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, turamagana kandi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bishishikajwe no gufatira u Rwanda ibihano, aho kureba uruhare rutaziguye bagize mu kwigisha urwango n’amacakubiri mu banyarwanda no mu karere kose u Rwanda ruherereyemo”.
Depite Mukabunani yasabye ko abanyarwanda bakomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ituruka hose. Yasabye urubyiruko kwirinda uwariwe wese wakomeza kubazanamo amacakubiri.

Iri huriro ritangaje ibi mu gihe mu kwezi gushize nabwo Ihuriro ry’abantu 400 biganjemo intiti bihurije hamwe basohora inyandiko isaba Umuryango Mpuzamahanga kwamagana no gukora ibishoboka byose ubwicanyi bukorerwa abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bugahagarara.
Iryo huriro rigizwe n’abanditsi bakomeye nk’umunya Senegal witwa Boubacar Boris Diop, Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’Umunyarwanda ukomoka mu Bufaransa Gaël Faye, Abanyarwandakazi basanzwe ari abanditsi ari bo Yolande Mukagasana, Esther Mujawayo na Félicitée Lyamukuru.
Barimo kandi Professor Charles Murigande wahoze ari Umudipolomate ukomeye mu Rwanda ndetse na Dr. Alain Destexhe wahoze muri Sena y’Ububiligi.
Bose hamwe bakomoka mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Canada, Ubufaransa, u Rwanda, Uburundi, Ububiligi na Papouasie Nouvelle-Guinée.


