Abanye-Congo bashimangira Ubunyarwanda bwa Perezida Joseph Kabila, ni abahezanguni bashaka kwerekana ko ari we nyirabayazana w’ ibibazo igihugu gifite kuko nta kimenyetso gifatika berekana mu gihe se umubyara azwi kandi akaba yaramwemeye Imbere y’ amategeko.
Uyu mu Perezida si we wa mbere wiswe umunyamahanga kuko na Ali Bongo yagiye avugwaho kutaba umwana wa Omar Bongo, ibyo bikashimangirwa n’ abamurwana mu gihe se yamwemeraga ndetse akaba yaranamuraze kuba umutware w’ umuryango.
Ibyo bitwaza bita Joseph Kabila umunyarwanda
1.Kuba yaratojwe igisirikare n’Abanyarwanda: Ibyo nta gitangaza kirimo kuko umuntu ashobora kwigira aho yifuza hose bitewe n’ impamvu ye, ubushobozi, ubushake n’ ibindi, ibyo no mu mategeko mpuzamahanga ntibibujijwe.
2.Umwe mu babyeyi Ba Joseph Kabila yitwa umunyarwanda : Abatari bacye bemeza ko nyina wa Kabila yaba akomoka muri Kivu y’ Amajyaruguru muri Zone ya Rutshuru, agace gatuwemo n’ abanye Congo bavuga ikinyarwanda ndetse bahoze ari abanyarwanda mbere y’ uko imipaka igabanywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bibaye impamo ko nyina wa Joseph Kabila ari Umunyarwandakazi ntabwo byaba bikuyeho ubunyekongo bwe kuko umwana akurikiza ubwoko bwa se (Patriarcat), ni hake usanga umwana akurikiza ubwoko bwa nyina (matriarcat).

Aho twabibutsa ko mu moko asaga 400 agize igihugu cya Congo-Kinshasa, mu Abakongo gusa nibo umwana akurikiza ubwoko bwa nyina mu gihe rero Perezida Joseph Kabila ari mu bwoko bw’ Abaluba.
3.Abanyekongo basangiye byinshi n’ ibihugu baturanye
Kuva hambere hose, Abanye-Congo batuye mu gace ka Cuvette Centrale, ni ukuvuga mu Ntara za Kinshasa, Equateur, Bandundu, Bas-Congo, bita bagenzi babo bakomoka mu Ntara z’ u Burasirazuba, Abanyarwanda.
Tugendeye ku bumenyi bw’ isi dusanga koko abanye-Congo batuye muri cuvette central bafite imico itandukanye cyane n’ abandi banye Congo batuye mu Burasirazuba basangiye ahanini imico n’ Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’ Abagande.
Aba banye Congo bo mu Burasurazuba bw’ iki gihugu bafite byinshi bahuriyeho n’ aba baturanyi babo byiganjemo n’ indimi bavuga zihagarariwe n’ igiswahili.
Ntawuyobewe ko mu duce twa Kivu hari Abanye Congo bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda, ndetse n’ Abapfurero n’ Abavira bashobora kumvikana neza n’ Abarundi bitewe n’ uko bahanye imbibi ndetse banahahirana buri munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si aho gusa kuko mu duce twa Beni na Butembo muri Kivu y’ Amajyaruguru hari ubwoko bwitwa Abandande buhuje umuco n’ ururimi n’ ubundi bwoko bwo muri Uganda bw’ Abakonjo.
Kuvuga ko Perezida Kabila ari Umunyarwanda mu buryo busanzwe ushobora gusanga ntacyo bitwaye, ariko iyo hajemo politiki ari nayo ushobora gusanga bamwe buririraho bamutwerera Ubunyarwanda, byabyara amahari.
Joseph Kabila ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko, yashakanye na Marie Olive Lembe di Sita mu 2006, uyu mugore we avuka i Kailo mu Ntara ya Maniema.
Joseph Kabila ni mwene Laurent-Désiré Kabila na Sifa Mahanya uvugwaho kuba Umunyarwanda. Amashuri Kabila yayize muri Uganda na Tanzania, aho yagiye aba ari impunzi kuko se yari umwe mu barwanyaga Perezida Mobutu.

Joseph Kabila ntabwo yitirirwa kuba Umugande cyangwa Umutanzania kandi ari ho bigaragara ko yagiye yiga akanahaba imyaka myinshi, ahubwo atwererwa amaraso y’Ubunyarwanda, ibi ugasanga biba birimo inshoberamahanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


