Kuri uyu wa Kane, Itariki 30 Werurwe Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangiye kumva urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ayobora icyari Komini ya Nyakizu muri Butare akaba akurikiranweho n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ladislas Ntaganzwa wazanywe mu Rwanda mu mwaka ushize avuye muri Congo aho yafatiwe mu mpera za 2015 nyuma y’igihe kinini ashakishwa, ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abatutsi benshi baguye kuri Paruwasi ya Cyahinda n’ahandi hatandukanye muri iyi Komini.
Umushinjacyaha yavuze ko amukurikiranyeho ibyaha 9 birimo jenoside no gushishikariza abandi kuyitabira.
Ubushinjacayaha bwavuze ko ubwo yari Burugumesitiri wa Komini ya Nyakizu yashishikarije abaturage yayoboraga guhiga no kwica abatutsi.
Aha havuzwe cyane abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Cyahinda babarirwaga mu bihumbi 30.
Bivugwa ko we ubwe yafashe iya mbere abarasaho mbere yo gutegeka abajandarume yari yazanye kubamishaho urusasu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse aba bari bahungiye i Cyahinda ngo hari n’abandi benshi bari baturutse mu duce twegereye Nyakizu bishwe ku mabwiriza ya Ntaganzwa w’imyaka 55 y’amavuko.
Ntaganzwa yashinjijwe kuba yarayoboye inama nyinshi zo guhamagarira abahutu gutsemba abatutsi ndetse ngo akaba yaranakwirakwije intwaro muri rubanda.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Ntaganzwa agomba kuryozwa uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi ariko akaba agomba no kubazwa abantu bishwe kuko atahagaritse ubwicanyi yari abifitiye ububasha.
Urukiko rwasabye Ntaganzwa kugira icyo avuga ku byo ashinjwa, yirinda gutangaza niba agiye kuburana yemera cyangwa ahakana ibyaha.
Yavuze ko ubuhamya bwoherejwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha bwanditswe mu rurimi rw’icyongereza kandi atacyumva. Yongeraho ko azashobora kugira icyo avuga ubu buhamya bumaze guhindurwa mu Kinyarwanda akabona gusobanukirwa ibyo aregwa.
Mu 1996 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwatangiye dosiye ya Ladislas Ntaganzwa naho mu wa 2012 aba ari bwo rwohereza idosiye ye kuburanishirizwa mu Rwanda nubwo nyari ataratabwa muri yombi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


