Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara azunguza ibendera rya Palestine mu gihe ikipe ye yizihizaga igikombe cya Shampiyona ya Espagne, La Liga.
Aya mashusho yafashwe ku wa 11 Gicurasi 2026, ubwo abakinnyi ba Barcelona bazengurukaga umujyi wa Barcelona bari mu modoka ifunguye hejuru, bishimira igikombe cya 29 cya La Liga batsindiye nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 2-0 mu mukino wa El Clasico.
Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Yamal w’imyaka 18 yagaragaye afite ibendera rya Palestine hagati y’abafana ibihumbi bari bateraniye mu mihanda y’uwo mujyi, bamwe bamwishimira ndetse bamukomera amashyi.
Iki gikorwa cyakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku isi, cyane cyane ko kuva intambara ya Gaza yatangira mu Ukwakira 2023, umujyi wa Barcelona wabaye hamwe mu hantu hagaragara imyigaragambyo n’ibikorwa byo gushyigikira Palestine muri Espagne.
Barcelona kandi yakunze kuba intangiriro y’ingendo z’amato y’abashaka kugeza ubufasha muri Gaza, ndetse hakunze kubera imyigaragambyo isaba guhagarika intambara no gushyigikira abaturage ba Palestine.
Lamine Yamal akomeje kuba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane ku isi, haba kubera impano ye mu kibuga no kubera ibikorwa bye bikurura amarangamutima y’abatari bake hanze y’ikibuga.


