LeBron James yaciye agahigo karemereye muri NBA

Sangiza iyi nkuru

Rurangiranwa mu mukino wa Basketball, LeBron James, yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mugabo yabigezeho ubwo ikipe ya Los Angeles Lakers asanzwe akinira yatsindaga Oklahoma City Thunder amanota 133-130 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ni umukino King James (nk’uko bamwita) w’imyaka 38 y’amavuko yatsinzemo amanota 38, ahita yuzuza amanota 38,390 amaze gutsinda muri NBA.

Byatumye aca agahigo kari kamaze imyaka 39 gafitwe na rurangiranwa Kareem Abdul-Jabbar watsinze amanota 38,387 muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bwa LeBron James “gushobora kwesa umuhigo w’umunyabigwi nka Kareem” bisobanuye byinshi kuri we.

Uyu mugabo waburaga amanota 36 ngo yese iriya muhigo yazamuye amaboko, yishimana na Abdul-Jabbar kuri ubu ufite imyaka 75 y’amavuko wari ku kibuga; ndetse akaba yanahagurutse amukomera amashyi.

Ubwo LeBron yari amaze guca kariya gahigo kandi byabaye ngombwa ko umukino uhagarikwa by’akanya gato; ageza ijambo ku bawurebaga.

Yagize ati: “Kuri buri wese wagize uruhare muri uru rugendo rw’imyaka isaga 20, ndagira ngo mbabwire nti ‘mwarakoze cyane’, kuko sinakabaye ndi uwo ndi we atari ku bwanyu.”

LeBron James kandi yatuye uriya muhigo abarimo Adam Silver na rurangiranwa David Stern wabiciye bigacika muri NBA mbere yo kwitaba Imana.

Abdul-Jabbar nyuma y’uko King James yari amaze guca agahigo ke, yamushyikirije umupira mu rwego rwo kumushimira imbere y’imbaga y’abarebaga uriya mukino; barimo John McEnroe wabiciye bigacika muri Tennis, abahanzi nka Jay-Z, LL Cool J na Bad Bunny cyo kimwe na rurangiranwa mu gukina filime, Denzel Washington.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *