Bamwe mu baturage baravuga ko bishimira uko inzego zibishinzwe zihutira guhangana n’ibyorezo hagamijwe kurinda abaturage.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibimenyetso biganisha ku gutsinda iki cyorezo.
Tariki ya 27 Nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye umuntu urwaye Murburg.
Dr. Nkeshimana Menelas, avuga ko nubwo iki cyorezo cyari gikomeye ariko inzego z’ ubuvuzi zari zimaze igihe ziteguye ibyorezo nk’ibi.
Gushaka abahuye n’uwanduye bagapimwa kandi bakitabwaho, kuvura uko bikwiye mu bwitange bwuzuye bw’ababikora ni kimwe mu byaranze urugendo rwo guhangana n’ iyi ndwara.
Izi mbaraga zashyizwemo ni zo zafashije guhashya iki cyorezo. Kugeza ubu hashize iminsi 16 nta murwayi mushya wari wagaragara, ndetse n’ iminsi 12 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro, ibi abaturage babishimira Leta ku kuba yita cyane ku gukumira izi ndwara.
Ubu ibitaro byavurirwagamo abarwaye Virusi ya Marburg byarafunze, abahuye n’abarwayi barangije iminsi yo gukurikiranwa, gusa Minisitiri w’Ubuzima aherutse gutangariza ikigo Nyafurika cyo kurwanya ibyorezo ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bushingiye ku havuye iki cyorezo mu rwego rwo gukaza ubwirinzi.
Muri rusange Virusi ya Marburg yagaragaye ku bantu 66 ihitana 15, abandi bakaba barayivuwe barakira.
Abakora mu nzego z’ubuzima bakaba bahamya ko kwihutisha kuboneka kw’inkingo n’imiti ari kimwe mu byafashije mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara.


