Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kiremeza ko nta muti uvura icyorezo cya SIDA wageze mu gihugu.
Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru guhera kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 avuga ko FDA yemeje ko umuti witwa Sunlenca na Placebo “yageze mu Rwanda kandi ngo ivura SIDA.”
Rwanda FDA mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, yise aya makuru ‘Fake News’ cyangwa se ibihuha, mu kwerekana ko iyi miti itaragera muri iki gihugu.
Icyabayeho ni iki
Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, FDA, tariki ya 22 Ukuboza 2022 cyemeje ko umuti wa Sunlenca cyangwa Lenacapavir wazajya wifashishwa n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwo mu cyiciro cya mbere, HIV-1.
FDA yasobanuye ko ubusanzwe abafite agakoko ka HIV-1 bitashobokaga ko bahabwa indi miti igabanya ubukana bwako bitewe n’imbaraga gafite zo guhangana na yo, kimwe n’impungenge z’uko ubuzima bw’uwanduye bwashoboraga guhungabana mu gihe ayinyoye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiti igabanya ubukana bw’indwara muri FDA, Debra Birnkrant, yatangaje ko uyu muti wemejwe ku nshuro ya mbere, uzajya ufasha abanduye HIV-1 kurama kandi bagire ubuzima bwiza, kandi ngo uzajya unyobwa rimwe mu mezi atandatu.


