Leta isobanura uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza batishimiye kuba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza bagaragaje ko batishimiye kuba muri iki gihugu.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na guverinoma, umunyamakuru Scovia Mutesi yibukije abari bayihagarariye ku mu bimukira u Rwanda ruteganya kwakira harimo abagaragaje ko batifuza kuza, bamwe muri bo bavuze ko bashobora no kwiyahura.

Ati: “Nyuma yuko humvikanye, haba mu Bwongereza ndetse no mu binyamakuru bitandukanye, ko bano bantu batarimo kwishimira kuza mu Rwanda, muraza kubasha gute gutunga abantu batishimiye aho baje? Abadashaka kuhaguma nibamara kuhagera barajya he?”

Yakomeje asaba ati: “Turagira ngo muduhe ishusho kuko uyu muntu waje ku mbaraga, adashaka kuza, bivugwa ko hari n’abashaka kwiyahura, muduhe ishusho mu by’ukuri uwo muntu udashaka uburyo muri bumufashe kugeza ashatse.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabazi ifite mu nshingano impunzi n’abimukira, Habinshuti Philippe, yagize ati: “Twiteguye igishobora kuba cyose. Mu byo twiteguye hari uko abo bantu nibaza tubaganiriza mu buryo butandukanye, twifashishije abantu babihuguriwe.”

Yakomeje ati: “Ariko kandi no kudashaka kuguma mu Rwanda bishobora guturuka wenda ko umuntu atabona impamvu. Twebwe icyo twashyizeho imbaraga nyinshi ni ukugira ngo haboneke izo mpamvu zituma umuntu abona ko bishoboka kuba yaguma mu Rwanda, akahabonera amahirwe nk’ayo bagenzi be batandukanye bagiye bahabona.”

Habinshuti yakomeje asobanura ko abimukira bazakomeza kugaragaza ko batifuza kuba mu Rwanda, bazafashwa kujya ahandi, haba mu bihugu bakomokamo cyangwa ibindi bizemera kubakira.

Iki kiganiro cyarimo kandi Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukularinda na Doris Uwicyeza, umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *