Leta y'u Rwanda ihangayikishijwe no kutishyurwa imanza yatsinze

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye aratangaza ko leta y’u Rwanda ifite ikibazo cyo kutishyurwa mu kurangiza imanza yatsinze mu gihe yo izo yatsinzwe izishyura ku kigero cya 75%. Ibi Minisitiri Busingye akaba yarabitangarije abadepite ubwo yasabaga ko iyi nteko yabakorera ubuvugizi n’ubwo iyi nteko yanze kwemera iki cyifuzo.
Mu kurangiza imanza, Leta y’u Rwanda yishyura izo yatsinzwe ariko izo yatsinze ntiyishyurwe, ibyo bikaba byatumye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, asaba Abadepite inkunga y’ubuvugizi ariko bisa n’aho bamuteye utwatsi.

busingye-johnston
Minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye

Ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihugu ku ku bibazo byagaragaye muri raporo y‘urwego rw’Umuvunyi mukuru ya 2014-2015, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye Abadepite gukorera Leta ubuvugizi ikajya yishyurwa mu manza yatsinze kuko yo yishyura izo yatsinzwe ariko yo abo yatsinze ntibayishyure.
Abadepite bari bamubajije ku kibazo kijyanye n’irangizarubanza, aho ngo imanza zimwe zitishyurwa uko zategetswe n’inkiko. Iki kikaba ari ikibazo Umuvunyi yashyize ku mwanya wa kabiri mu bindi bibazo ururwego rw’Umuvunyi rwakira.
Minisitiri Johnston Busingye yasubije ko Leta ubu ifata iya mbere mu kwishyura abayitsinze mu manza kuko yishyura ku kigero cya 75%, ariko ngo abo Leta yo yatsinze ugasanga ngo abishyura ari 27% gusa.
Minisitiri Busingye yagize ati “ Turashaka ubuvugizi (bwanyu, ntidushobora (Minisiteri) guhaguruka tujya kurangiza imanza z’Akarere, ntabwo twifuza ko habaho abantu babereyemo Leta umwenda.”
Abadepite bamubajije impamvu Leta yo itishyura 100% Minisitiri Busingye yasubije ko hari igihe ikigereranyo cyo kwishyura kwa Leta cyari kuri 0% bityo ngo kuri we yumva hari intambwe ikomeye yatewe kuba bigeze kuri 75% kandi ko ni 100% rizagerwaho.
Hon. Alfred Kayiranga Rwasa perezida wa Komisiyo ya Politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu umutwe w’Abadepite asubiza icyifuzo cyo gukorerwa ubuvugizi cy’iyi Minisiteri yagize ati “ Nimwe mushinzwe politike y’ubutabera mu Rwanda mukwiye gushiyaraho ingamba.
Mu mishinga yeteje Leta igihombo hakaba hari abari kubiryozwa mu nkiko ngo harimo umushinga wo gushaka amashyuza mu kirunga mu karere ka Nyabihu watwaye asaga miliyari 22 y’u Rwanda. Ngo hari n’indi itandukanye nayo iri mu nkiko.
Gusa ngo hari n’indi ubutabera butazi(budakurikirana) kuko ntawatanze ikirego cyayo; irimo umushinga w’urugomero (Valley Dam) uri i Mahama mu karere ka Kirehe watwaye asaga hafi miliyali imwe na milini 200 y’u Rwanda ikaba idakora kuko ntamazi arimo, uw’imashini zatwaye akayabo ka miliyoni 39 zaguzwe na MINAGRI mu karere ka Kirehe zagombaga gukora imihanda ifasha abahinzi gutwara umusaruro wabo n’indi…
Abadepite basabye Minisiteri y’ubutabera gushyiraho ingamba nkizo bashyizeho mu myaka ishize ubwo leta yaregwaga cyane maze hagashyirwaho ikipe ishinzwe gukurikirana uko Leta yishyura imanza yatsinzwe bityo ikaba yanashyiraho ikipe ishinzwe gukurikirana uko Leta yishyurwa/yishyuza imanza yatsinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *