Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020 yasabye leta y’u Rwanda kubashyigikiriza abantu bari bitwaje intwaro bagabye igitero muri Komini ya Kabarore mu Ntara ya Kayanza tariki ya 25 Nzeri 2020.
Aba leta y’u Burundi yise ‘amabandi’ ngo bagabye igitero ku musozi wa Tondero ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, bica umuturage witwa Bucumi Grégoire w’imyaka 30 y’amavuko; akaba ari mwene Manirambona André na Mpawenimana Marcelline.
Itangazo rya Nkurikiye rivuga ko aba bitwaje intwaro baturutse ku gasozi ko ku Cyitegererezo, Umurenge wa Kuwimbogo. [Bishoboke ko yavugaga mu Mudugudu wa Uwimbogo, Akagari ka Uwumusebeya, Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru].
Ngo ubwo aba bitwaje intwaro basubiraga mu Rwanda, basize bibye ihene zirindwi.
Bityo ngo: “Minisiteri [y’Umutekano w’Imbere] irasaba leta y’u Rwanda koherereza u Burundi aba banyabyaha nk’uko ihora ibigenza iyo ifashe abakoreye ibyaha mu Rwanda, kuko nayo ibohereza bagakurikiranwa n’ubutabera.”
Aho leta y’u Burundi yaba ivuga abitwaje intwaro baturutse, ni ho abitwaje intwaro baturutse iwabo bigeze kugaba igitero
Hari mu masaa sita y’ijoro rya tariki ya 27 rishyira iya 28 Kamena 2020, ubwo abitwaje intwaro bagera ku 100 bagabaga igitero mu Mudugudu wa Uwimbogo, mu Kagari ka Uwumusebeya mu Murenge wa Ruheru.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko aba bitwaje intwaro bari baturutse mu Burundi bagabye igitero ku birindiro by’ingabo zacyo, gusa ngo umugambi bari bafite wari ugutera Umudugudu w’icyitegererezo wa Yanza (Yanza IDP Model).
Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’aba bitwaje intwaro, zicamo bane, batatu muri zo nabo barakomereka.
Aha ni mu Mudugudu wa Uwimbogo, tariki ya 28 Kamena 2020

4 Responses
Leta y’u Burundi irasaba u Rwanda kuyishyikiriza abaherutse kugabayo igitero
Ngo u Burundi bugarura abakoze ibyaha mu Rwanda baba bahungiye iwabo? Ubwo tuvuge ko batanze abateye mu 2018 I Nyabimata n’i Nyamagaba ndetse no mu 2020 ku Ruheru se? Nibagumye bakine uwo mukino wa “yoba nde” wa mugani wabo!
Leta y’u Burundi irasaba u Rwanda kuyishyikiriza abaherutse kugabayo igitero
@Bugingo, ujye ureka gukurura urwangano no kubika inzika. Icyo nifuza nuko u Rwanda nu Burundi byabana mumutuzo no mumudendezo. Interahamwe zaba ziriyo bakazishyikiriza u Rda nabakoze ibyaha mu Burundi, u Rda rukabatanga niba Koko bahari. Nabavukanyi barashwana kdi bakiyunga twese turi bene mugabo umwe. Imico yenda gusa, ururimi turumvikana ntamusemuzi bigomba, yewe ntanuwadutandukanya kumimerere nimisusire. Amahoro kubanyarwanda n’abarundi.