Raporo inzobere za Loni zashyikirije akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, igaragaza ko Leta y’u Burundi irimo kohereza intwaro muri Congo zishyirwa inyeshyamba ziyiri inyuma ngo zibashe guhashya imitwe iyirwanya.
Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, kashyikirijwe iyi raporo n’izo mpuguke ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2017, bagaragaza impungenge z’umutekano muke mu Burundi umaze imyaka 2 ko ari n’ikibazo cy’umutekano muri Congo.
Nk’uko bitangazwa na Ijwi rya Amerika, dukesha iyi nkuru, iki gitangazamakuru kivuga ko Loni yasabye abayobozi b’u Burundi kugira icyo bavuga ku byo bavugwaho byo kohereza intwaro muri Congo, baryumaho, ntibemeye cyangwa ngo bahakane.
Muri iyo raporo, bagaragaza ko ikiyaga cya Rusizi ndetse no hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Tanganyika ariho Leta y’u Burundi n’inyeshyamba zo muri Congo bahanahanira intwaro ziba zivuye mu Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imitwe y’inyeshyamba FNL-Nzabampema, Red-Tabara na Forebu irwanya Leta y’u Burundi bivugwa ko iri ku butaka bwa Congo ikaba inafite indi mitwe iyiri inyuma [bavuga Mai-Mai] mu gihe na Leta y’u Burundi ngo nayo ifite iyo ishyira intwaro muri Congo ngo nayo irwanye iyo mitwe.
Bakomeza bavuga kandi ko ku mupaka w’u Burundi na Congo byoroshye kuhaca, ko izo ntwaro zicishwa mu muhanda uhuza Bujumbura na Uvira, zikajyanwa n’abasirikare b’u Burundi bazishyiriye inyeshyamba.
Inyeshyamba zishyirwa ku isonga mu gukorana na Leta y’u Burundi ni FDLR igizwe na bamwe basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagahungira mu mashyamba ya Congo. KANDA HANO usome inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


