Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko leta y’u Rwanda igiye gushyiraho amategeko ahana ababyeyi batohereza abana babo mu mashuri kandi n’abayobozi barebera abana bava mu ishuri ntibagire icyo babikoraho bazabiryozwa.
Ibi nibyo amaze iminsi agarukaho mu ngendo zitandukanye amaze iminsi akora. Ubwo aheruka mu karere ka Gakenke yibajije impamvu hari abana benshi bataye ishuri nk’uko byari bimaze kugarukwaho na Mayor w’aka karere.
Bucyeye bwaho ubwo yari i Rubavu yongeye kugaruka kuri iki kibazo abaza abaturage n’abayobozi impamvu abana bata ishuri bakigira mu bindi. Ku mugoroba w’uwo munsi yongeye kugaruka kuri iki kibazo ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu karere ka Rubavu.

Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias icyo gihe yabwiye Perezida wa Repubulika ko kuba abana bava mu mashuri ahanini bituruka ku babyeyi ndetse n’abayobozi batabikurikirana.
Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi b’akarere ka Rubavu hamwe n’abavuga rikumvikana kwita ku kibazo cy’abana bata ishuri.
Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi n’abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 31 Werurwe 2016,Perezida yagarutse kuri iki kibazo maze abwira aba bayobozi bari bateraniye i Gabiro mu karere ka Gatsibo ko bakwiye gukurikirana niba umwana ajya mu ishuri.
Ati « Inshingano yanyu ni ukureba niba buri mwana wese yagiye ku ishuri. Kuba umubyeyi atohereje umwana ku ishuri ni ikibazo. Wowe wohereza abana bawe ku ishuri ababandi bakirirwa mu muhanda bakora ubusa. Ati Abana bakwiye kujya kwiga twashyizeho uburyo biga tubaha ibyangombwa byo kwiga niba bidahagije tuzareba uburyo byongerwa. »

Abana bajya kwishuri ni benshi ariko kandi hari undi mubare munini w’abana batajya ku ishuri bakoreshwa mu mirima y’ibyayi no mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Perezida Kagame ati Aba bana bajya gukora ibi byose murihe ? Ese hari ahari iyi mirimo hatari abayobozi ?.
Mukwiye gukurikirana ko abana bajya bajya ku ishuri ababyeyi batohereza abana mukabahana .
Perezida Kagame akaba yaravuze ko leta igiye gushyiraho amategeko ahana ababyeyi batohereza abana ku ishuri bakajya kubakoresha mu mirimo itandukanye ndetse n’abayobozi batabikurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


