Guverinoma y’u Rwanda irashinja abayirwanya n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kugambanira Vincent Karega ngo atemerwa ku mwanya wa Ambasaderi warwo mu bwami bw’u Bubiligi.
Kwangwa kwa Karega nka Ambasaderi w’u Bubiligi guherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo radiyo na televiziyo RTBF, gusa guverinoma y’u Bubiligi yo ntacyo yigeze ibivugaho.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangarije The New Times ko guverinoma y’u Bubiligi yagendeye ku gitutu. Ati: “Birababaje ko guverinoma y’u Bubiligi isa n’aho yatwawe n’igitutu cya guverinoma ya RDC n’icengezamatwara cy’imiryango y’abahakanyi n’impirimbanyi bahaye iki cyemezo mu ibanga.”
Makolo yongereyeho ko iki cyemezo cya guverinoma y’u Bubiligi gishingiye ku gitutu cy’abarwanya Leta y’u Rwanda ari kibi ku mubano w’ibihugu byombi.
Karega wari uherutse kwirukanwa muri RDC yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi muri Werurwe 2023, gusa guverinoma y’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi nticyigeze kimwakira.
Hari amakuru avuga ko muri Mata 2023, abarwanya Leta y’u Rwanda barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo bandikiye guverinoma y’u Bubiligi, bayimenyesha ko Karega yirukanwe muri Afurika y’Epfo akekwaho uruhare mu guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibyo “guhiga Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi” ngo byiyongereyeho kuba Karega n’ubundi yarirukanwe muri RDC kubera ko Leta y’u Rwanda ishinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, n’ubwo yo yabihakanye kenshi.



One Response
Leta y’u Rwanda irashinja abayirwanya na RDC kugambanira Ambasaderi Karega
Ese aho aya magambo ntiyaba yerekana agasuzuguro kuri Leta y’Ububiligi? Ni gute umukozi wa Leta yavuga ngo igihugu cy’inshuti gikorera ku gitutu cy’abantu batanagikomokamo?