Leta y’u Rwanda ntihuza n’akanama ka Loni karwanya iyicarubozo kayisaba kwisubiraho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Watch (HRW)” usohoreye icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Rwanda ibyaha birimo kwica imfungwa urubozo, Akanama ka Loni karwanya iyicarubozo katangaje ko gahangayikishijwe no kubona Leta y’ u Rwanda idashyira imbaraga mu kurica burundu, yo ikaba ihakana izi raporo ko ari izigamije guharabika u Rwanda.

Aka kanama gasanga Leta y’ u Rwanda idafite ubushake buhagije mu kurwanya iyicarubozo nk’ uko bitangazwa na RFI.

Ibi bikubiye mu myanzuro yakozwe n’ Akanama ka Loni karwanya iyicarubozo nyuma yaho intumwa z’ aka kanama ngo zangiwe gusura u Rwanda mu Ukwakira 2017.

Aka Kanama kasabye ko u Rwanda rwavugurura politiki y’ amategeko rusange arebane n’ iyicarubozo, aho umuntu wese uhamwe n’ icyaha cy’ iyicarubozo akatirwa igihano kiri hagati y’ amezi ari hagati ya 6 n’ imyaka 2 y’ igifungo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si ibyo gusa, kuko aka kanama gasanga Leta y’ u Rwanda igomba kwemerera umuntu wese uvuga ko yakorewe iyicarubozo, gusuzumwa na muganga wigenga ndetse no kubona umwunganizi mu by’ amategeko mu masaha atarenze 48.

Muri raporo yanditswe mu rurimi rw’ icyongereza ,Hanasabwe kandi ko Leta y’ u Rwanda yarekeraho gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe nayo, abanyamakuru ndetse n’ abakozi ba sosiyete sivile.

Iyi raporo ivuga ko mu myaka 5 ishize abantu 11 bakorewe iyicarubozo bagannye inkiko ariko 6 bakaba barakatiwe.

Hagati ya 2010 na 2016, abantu bagera kuri 29 batanze ibirego ku buyobozi bavuga ko bakorewe iyicarubozo ndetse bakaba baranatanze amazina y’ababibakoreye gusa abacamanza ngo ntibigeze babiha agaciro mu gihe hari ibimenyetso simusiga.

Ibi bibaye mu gihe HRW iherutse gutangaza ko hari abantu 37 bishwe hagati ya Nyakanga 2016 na 2017 ariko Leta y’ u Rwanda ngo ikaba yarabihakanye yivuye inyuma.

Aka kanama ka Loni karwanya iyicarubozo gatangiye kwikoma u Rwanda nyuma ya Raporo ya HRW yashyiraga mu majwi inzego z’umutekano z’u Rwanda ko zishe abantu 37 bakoze ibyaha byoroheje bataburanishijwe.

Ibyo byaha ngo bikaba ari nk’iby’ubujura busanzwe, ubw’amatungo n’ibindi. Usibye abishwe, ngo hari n’abandi bane baburiwe irengero nk’uko raporo yamaganwe n’u Rwanda ivuga.

Izi raporo za HRW zagiye zinengwa cyane n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, harimo na Perezida Kagame, aho yavuze ko ari uburyo bwo gusebya u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda,
Busingye
Johnston , yavuze ko Leta y’u Rwanda nta mikoranire igifitanye na HRW, ndetse ko ibyo itangaza ku Rwanda ari ukurwibasira.

Yagize ati “Nta kuri kuri muri raporo ya HRW, u Rwanda na rwo rufite uruhare mu kurwanya iyicarubozo, hari amategeko abigenga yubahirizwa mu gihugu, HRW igarura ibyahise, by’inyoma, ibirego bidafite ishingiro, bidafite gihamya ifatika,…”.

Perezida Kagame na we yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017,ubwo yari yitabiriye ibirori by’isangira ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’Umuryango Unity Club Intwararumuri imaze ishinzwe.

Agira ati “Tuzi uburenganzira bwa muntu kubarusha(Human Right Watch). Twashyize ubuzima bwacu mu kaga duharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko yamaze imyaka itanu muri Uganda arwanira uburenganzira bwe buri munsi atazi ko ari buramuke, ndetse ngo nyuma yaje kongeraho indi ine mu Rwanda atazi ko azabaho undi munsi.

Uretse uyu muryango yanagarutse no ku muyobozi wawo, Kenneth Roth, ati “ Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *